Print

Jose Mourinho yibasiye bikomeye Bruno Fernandes utari gufasha Portugal

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2021 Yasuwe: 1692

Umutoza wa AS Roma Jose Mourinho uri gukora ubusesenguzi ku mikino ya Euro 2020,yatangaje ko Portugal iri gukina ari abakinnyi 10 gusa, kuko Fernandes ari mu kibuga ariko adakina.

Bruno Fernandes ukinira Manchester United n’umwe mu bakinnyi bamaze kubanza mu kibuga inshuro 2 muri Portugal ariko ntabwo arigaragaza nkuko asanzwe.

Uyu rutahizamu w’imyaka 26 ntabwo arabasha gukorana neza na Cristiano Ronaldo, Bernardo Silva na Diogo Jota.

Jose Mourinho yabwiye Talksport ati "Portugal iri mu bihe byiza yatsinda buri wese.Turashaka gukinisha abakinnyi 11.Mu mikino 2 ishize,Bruno Fernandes yari mu kibuga ariko ntabwo yakinnye.

Nizeye ko arazamura urwego ku Bufaransa kuko n’umukinnyi uri ku rwego rwo hejuru.Yatanga umupira mwiza,yatsinda.Yashaka penaliti,yazitsinda ndetse yatsinda imipira iteretse.

Afite byinshi yatanga ariko mu by’ukuri mu mikino 2 ishize ntiyari ahari.Portugal ifite ba rutahizamu 3 beza,Bernardo Silva, Cristiano na Jota."

Portugal iheruka gutsindwa n’Ubudage 4-2,irahura n’Ubufaransa uyu munsi saa tatu z’ijoro aho ikeneye gutsinda cyangwa kunganya ngo ikomeze.