Print

Harmonize yakarabye intoki akoresheje inzoga yamamazwa na Diamond Platnumz

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 23 June 2021 Yasuwe: 2204

Umuhanzi Harmonize uri mu bakunzwe cyane muri Afurika,yagaragaye ari gukaraba intoki ze akoresheje inzoga ya Belaire iri mu zikunzwe ndetse isanzwe yamamazwa na Diamond Platnumz.

Harmonize amaze iminsi adacana uwaka n’uwahoze ari shebuja Diamond Platnumz,yashinjwe agasuzuguro gakabije,kubera iki gikorwa cyo gukaraba intoki akoresheje inzoga ya Belaire aho gukoresha amazi meza cyangwa umuti wabigenewe.

Harmonize yakoze iki gikorwa cyo gukaraba Belaire ubwo yari ari mu kabari kitwa BClub ko muri Kenya.

Harmonize wazamuwe na Diamond Platnumz ariko akaza kuva mu nzuye ya muzika ya WASAFI,arashinjwa gukora ibi agamije gushotora uyu wahoze ari shebuja.

Icyakora,aba bahanzi bamaze iminsi basa nk’abahanganye ndetse buri umwe akunze kwirata ibigwi ko ari we uri ku rwego rwo hejuru muri Tanzania.