Print

Euro 2020:Cristiano Ronaldo yakoreye amateka ku Bufaransa ageza Portugal muri 1/16 [Ingengabihe ya 1/16

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2021 Yasuwe: 3291

Portugal yasabwaga nkunganya ngo igere muri 1/16 cy’irangiza,yahuye n’Ubufaransa mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu banganya ibitego 2-2 byose byinjijwe na Cristiano Ronaldo ku ruhande rwa Portugal mu gihe Benzema yatsinze 2 by’Ubufaransa.

Ku munota wa 27,nibwo Portugal yabonye coup franc iri kure ku ikosa N’Golo Kanté yakoreye kuri Renato Sanchez,iterwa na João Moutinho wari wabanje mu kibuga asimbuye Bruno Fernandes uri hasi muri iyi minsi.

Moutinho yakase umupira mwiza hanyuma Danilo Pereira agiye kuwutera n’umutwe akubitwa igipfunsi n’umunyezamu Hugo Lloris, byatumye umusifuzi w’Umunya-Espagne, Antonio Mateu Lahoz, atanga penaliti.

Iyi penaliti yinjijwe neza na Cristiano Ronaldo ku munota wa 30 bifasha Portugal kuyobora uyu mukino.

Ubwo igice cya mbere cyari kigiye kurangira amakipe yombi ari gukina iminota 3 y’inyongera,ku munota wa 2 wayo,Pogba yahereje umupira mwiza Kylian Mbappé hanyuma Nelson Semedo aramugusha byatumye Ubufaransa bubona penaliti.Iyi penaliti yinjijwe neza na Karim Benzema bituma amakipe ajya kuruhuka anganya igitego 1-1.

Mu gice cya kabiri,Ubufaransa bwaje bwariye karungu bushaka gusezerera mu matsinda Portugal yabutsinze ku mukino wa nyuma wa Euro 2016 igitego 1-0,birabahira kuko ku munota wa 47 Karim Benzema yaciye mu rihumye myugariro Ruben Dias atsinda igitego cya kabiri.

Benzema yaherukaga gutsindira u Bufaransa igitego muri 2015,yiyunze n’abafana b’Ubufaransa bishimiye ko yongeye guhamagarwa.

Icyakora,umusifuzi yabanje kwanga iki gitego avuga ko habayeho kurarira, ariko ikoranabuhanga rryifashishwa mu misifurire [VAR] riracyemeza.

Ku munota wa 58, Cristiano Ronaldo yinjiranye umupira mu rubuga rw’amahina, awuhinduye mu izamu ukorwaho na Jules Koundé n’ukuboko, hatangwa penaliti ahita ayinjiza

Iki gitego cya kabiri Ronaldo yatsinze muri uyu mukino, ni icya gatanu muri Euro y’uyu mwaka byatumye anganya agahigo k’umukinnyi umaze gutsindira ibitego byinshi igihugu cye na Ali Daei ukomoka muri Iran.Bombi bafite 109.

Muri Euro Cristiano Ronaldo yatsinze igitego cya 14 ndetse niwe mukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka y’Igikombe cy’u Burayi kuva atangiye kugikina mu 2004.

Mu wundi mukino wabaye muri iri tsinda,Ubudage bigoranye bwanganyije na Hungary ibitego 2-2 burangiza ku mwanya wa 2 mu itsinda F n’amanota 4 bunganya na Portugal gusa Ubufaransa nibwo bwariyoboye n’amanota 5.

Dore uko amakipe azahura, muri 1/16 cy’igikombe cy’Uburayi 2020,kizatangira kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Kamena 2021;

1: Wales vs Denmark (18:00, Kuwa Gatandatu tariki ya 26 kamena, Amsterdam)
2: Italy vs Austria (21:00, kuwa 26 Kamena, London)
3: Netherlands vs Czech Republic (18:00, Ku cyumweru tariki ya 27 Kamena, Budapest)
4: Belgium vs Portugal (21:00, kuwa 27 Kamena, Seville)
5: Croatia vs Spain (18:00, Kuwa mbere tariki ya 28 Kamena, Copenhagen)
6: France vs Switzerland (21:00,kuwa 28 kamena, Bucharest)
7: England vs Germany (18:00, Kuwa kabiri tariki ya 29 Kamena, London)
8: Sweden vs Ukraine (21:00, kuwa 29 Kamena, Glasgow)

Imikino ya 1/4

QF1: France/Switzerland vs Croatia/Spain (18:00, Kuwa 2 Nyakanga, St Petersburg)
QF2: Belgium/Portugal vs Italy/Austria (21:00, Kuwa 2 Nyakanga, Munich)
QF3: Netherlands/Czech Republic vs Wales/Denmark (18:00, kuwa 3 Nyakanga, Baku)
QF4: Sweden/Ukraine vs England/Germany (21:00, Kuwa 3 Nyakanga, Rome)