Print

Ubucuruzi bw’u Rwanda n’umuryango wa EAC bwagabanutseho 8%

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 24 June 2021 Yasuwe: 273

Kugeza ubu kandi ibyoherezwa muri EAC byagabanutseho 53.2%, mu gihe ibitumizwayo byiyongereye kuri 3.7%.

Ibi byagarutsweho ubwo Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena, yakiraga Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Béata Habyarimana, watanze ishusho y’uko ubucuruzi bwambukiranya imipaka muri ibi bihe bya COVID19 buhagaze.

Minicom ivuga ko icyorezo cya Covid19 cyagize ingaruka ku bucuruzi bwo mu karere u Rwanda ruherereyemo ku kigero cya 244%.

Ibi ngo byateje igihombo cya miliyoni zisaga 57 z’amadolari y’inyungu bwari bwitezweho iyo budahungabana.

Bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi byagiye bihagarara hagamijwe kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid19.

Ku bijyanye n’ishusho rusange y’ubucuruzi bw’u Rwanda mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri ibi bihe bya cya COVID n’ingamba zo kubuzahura, Minisitiri Habyarimana yagaragarije abasenateri ko kuva mu mwaka wa 2020 ubwo Covid19 yageraga mu Rwanda, ibyo u Rwanda rwoherezaga mu mahanga byagabanutse cyane.

Yavuze ko byavuye kuri miliyoni 116 z’amadolari byariho mu mwaka wa 2019, bigera kuri miliyoni 54 z’amadolari mu 2020.

Yavuze ko kubera iki cyorezo, ubucuruzi bw’u Rwanda n’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba bwagabanutseho 8% buvuye kuri miriyoni 589 z’amadorari y’Amerika muri 2019 bugera kuri miriyoni 544 muri 2020. Ibyoherezwa muri EAC byagabanutseho 53.2%, mu gihe ibitumizwayo byiyongereye kuri 3.7%.

Ibihugu byo mu karere u Rwanda ruherereyemo nka Tanzania, Uburundi na Uganda bigaragara ko hagiye habamo ingorane kugeza aho u Rwanda rufashe umwanzuro wo kongera ubucuruzi rukorana ubucuruzi na RDC bugakuba kabiri ibiva muri ibyo bihugu.

Yagize ati ‘‘Ku ruhande rwa Uganda ntabwo mbyinjiramo cyane kuko byo ni ikibazo cyihariye, ariko ku runde rwa Tanzania ni irembo tunyuzamo ibicuruzwa binyuze mu mazi. Ariko bitewe n’icyorezo cya covid19 hagiye habamo ingorane ku buryo hasigaye iby’ingenzi gusa bigomba gutambuka mu makamyo.’’

‘’Ariko tubona ko ubucuruzi bwacu hamwe nabo butacyambukiranya imipaka nkuko byari bisanzwe. Bituma dushaka aho ku yindi mipaka y’u Rwanda aho ubucuruzi bwatworohera ni muri urwo rwego twabonye ko kuri DRC kuva mu gihembwe cya mbere cya 2021, ubucuruzi bwakomeje koroha.’’

Yavuze ko nubwo covid-19 yahungabanyije ubukungu bw’ u Rwanda ariko yanasize amasomo yo kwimakaza umuco wo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, aho guhanga amaso ibiva hanze.

Abasenateri bashimye ibyakozwe na leta y’u Rwanda mu gufasha ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu bihe bigoye bya covid19. Binyuze mu kigega nzahura bukungu, hamaze gufashwa ibigo by’ubucuruzi 4067 byahawe amafaranga agera kuri miliyari 56 z’amanyarwanda.

Gusa basanga hari ibindi bikwiye kurusha kwitabwaho kugira ngo ubucuruzi bwambukiranya imipaka buzanzamuke.

Abasenateri basabye ko ubuhahirane hagati y’ibihugu bigize umuryango wa EAC bwarushaho gutezwa imbere, n’ahabonetse ibibazo bigashakirwa ibisubizo mu bwumvikane.

RBA