Print

Myugariro Muvandimwe JMV yasezeranye n’umukunzi we nyuma y’iminsi 4 gusa ateye ivi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2021 Yasuwe: 1151

Ku wa 20 Kamena 2021 nibwo uyu myugariro yari yateye ivi asaba uyu mukunzi we kuzamubera umugore w’isezerano undi arabyemera ibyishimo bitaha imitima ya bombi.

Ku wa Kane tariki ya 24 Kamena 2021 nibwo Muvandimwe na Umwari basezeraniye mu Murenge wa Nyakanda mu Karere ka Nyarugenge,biyemeza kuzatandukanwa n’urupfu.

Muvandimwe na Umwari bamaze imyaka igera ku munani bakundana ndetse biyemeje kuzakora ubukwe ubwo icyorezo cya Covid-19 kizaba kigabanutse.

Muvandimwe ari mu mpera z’amasezerano ye muri Police FC amazemo imyaka igera kuri itandatu nubwo uyu mwaka w’imikino wamugoye kubera ibibazo by’imvune.