Print

Rubavu: Hitezwe umuhuro wa Perezida Kagame na mugenzi we Tshisekedi ku mupaka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2021 Yasuwe: 1115

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu byatangaje ko kuri uyu wa Gatanu Perezida Kagame aza kwakira Tshisekedi ku mupaka wa La Corniche. Bombi baraza gusura Umujyi wa Rubavu bareba ingaruka z’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo.

Ibimenyetso, umutekano, n’imyiteguro mu bice byegereye umupaka wa Gisenyi na Goma byerekanaga ko hari ikintu ikidasanzwe cyiteguwe, nk’uko umunyamakuru wigenga ukorera muri aka gace yabibwiye BBC.

Ibinyamakuru muri DR Congo biremeza ko perezida w’iki gihugu - ubu uri i Goma - aza guhura na mugenzi we Paul Kagame, amakuru avuga ko bashobora guhurira ku mupaka wa ’Grande barrière’.

Bashobora kuba bagiye guhura kuko hari ingingo zinyuranye zireba ibihugu bakuriye, izireba akarere, n’izireba Africa baba bashaka kuganiraho no kumvikanaho.

Kuva Perezida Tshisekedi yajya ku butegetsi umubano w’u Rwanda na DR Congo wifashe neza, nk’uko aba bategetsi bombi bagiye babitangaza mu gihe gishize.

Ibibareba bashobora kuganiraho?

Isesengura rya BBC

Bimwe mu bibazo bihuriweho n’ibihugu byombi bishobora kuba ingingo zo kuganiraho no kumvikanaho hagati yabo.

Ikibazo cy’imitwe y’inyeshyamba irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ishinjwa no guhungabanya umutekano wa DR Congo, igira ibirindiro mu ntara zayo za Kivu y’Epfo n’iya Ruguru, gikomeje kibareba.

Inzobere za ONU/UN mu gihe gishize zavuze ko zabonye ingabo z’u Rwanda ku butaka bwa DR Congo mu bikorwa byo kurwanya izo nyeshyamba, ibyo leta zombi zahakanye.

Icyorezo cya Covid-19 ubu cyugarije ibihugu byombi mu buhahirane n’ubukungu ni ikindi kibazo gishobora kuganirwa n’aba bakuru b’ibihugu.

Umubano w’u Rwanda na Uganda nawo ushobora kugarukwaho. Mu gihe DR Congo n’u Rwanda ubu bibanye neza, ibibazo ntibirakemuka neza hagati y’ubutegetsi bwa Kigali na Kampala.

Tshisekedi - mu cyumweru gishize wahuye na Yoweri Museveni ku mupaka wa Mpondwe/Kasindi kandi mu gihe gishize wabaye umuhuza wa Kigali na Kampala, nahura na Paul Kagame uyu munsi ashobora gukomeza umuhate we wo guhuza ubwo butegetsi bwombi buturanye na DR Congo, ku bw’inyungu za politiki n’inyungu za rubanda.

Ubusabe bwa DR Congo bwo kwinjira mu muryango w’ibihugu bya Africa y’Iburasirazuba (EAC) ni indi ngingo bombi bashobora kuganiraho.

Indi ngingo ireba aba bakuru b’ibi bihugu ishobora kuza mu kiganiro cyabo, ni ubwicanyi buvugwa na Mapping Report (2010) ya ONU/UN bwakorewe mu burasirazuba bwa Congo (1993 - 2003), aho iyo raporo ishinja abasirikare b’u Rwanda uruhare muri ubwo bwicanyi.

Mu kwezi gushize ubwo aba bombi bari mu Bufaransa, Paul Kagame yavuze ko nta byaha byakorewe mu burasirazuba bwa DR Congo cyangwa byakozwe n’abavugwa n’iyo raporo.

Félix Tshisekedi we yavuze ko hakwiye kubaho ubutabera ku bivugwa n’iyo raporo kandi "byaba ari ibintu byiza Perezida Kagame abashije gufasha ngo ibyo bibe".

Ibireba akarere na Africa

Tshisekedi, kuwa gatatu yari i Maputo mu nama y’ibihugu bigize Africa y’Amajyepfo (SADEC) ku kibazo cy’inyeshyamba mu ntara ya ya Cabo Delgado ya Mozambique, n’inyeshyamba za ADF muri DR Congo.

Inama ya SADEC kuwa gatatu yemeje kohereza muri Mozambique ingabo z’ibihugu gufasha ubutegetsi bwa Maputo kurangiza icyo kibazo, ntihavuzwe ibihugu byose izo ngabo zizavamo.

Iyi ni indi ngingo ishobora kuganirwaho n’aba bayobozi bombi, mu gihe mu mpera z’ukwa kane Perezida Filipe Nyusi nawe yari i Kigali "kugisha inama Kagame ku kibazo cya Cabo Delgado", nk’uko ikinyamakuru AfricaIntelligence kibivuga.

Ikibazo cy’intambara muri Tigray, nacyo cyaba ingingo baganiraho uyu munsi, cyane cyane mu gihe ubu Perezida Tshisekedi akuriye komisiyo y’Ubumwe bwa Africa isabwa kugira icyo igikoraho.

Perezida Kagame ashobora kubonana na Tshisekedi nyuma y’uko ejo kuwa kane yakiriye mu biro bye i Kigali intumwa ya Leta zunze ubumwe za Amerika mu bihugu byo mu ihembe rya Africa.

BBC