Print

Abakinnyi ba Argentina bakoreye agashya Lionel Messi bamwifuriza isabukuru nziza

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2021 Yasuwe: 1849

Aba bakinnyi Messi abereye kapiteni bitwikiriye ijoro bajya gukangura uyu mukinnyi barangije bamuha impano bari bamuteguriye.

Zimwe mu mpano yahawe zirimo icupa ry’amazi,ingofero y’abakinnyi ba Baseball,n’icupa ry’umuvinyo.

Bafashe umutsima wanditseho ngo isabukuru nziza,aba bakinnyi bakoze ibishoboka byose bizihiza uyu munsi w’isabukuru ye mu gicuku.

Abakinnyi barimo Angel Di Maria na Otamendi ndetse n’abandi benshi bahaye Messi impano zitandukanye.

Messi yishimiye ibyo bagenzi be bamukoreye ariko Sergio Aguero bararana mu cyumba kimwe yababajwe nuko bamukanguye yiryamiye ndetse ngo yasubiye kwiryamira aho kwishimana n’abandi.

Mu mashusho yashyizwe hanze na Messi,yagaragaje Aguero afata ibiryamirwa yisubirira mu buriri cyane ko iyi kipe yabo iri kureba uko yatwara Copa America iri kubera muri Brazil.

Messi abinyujije kuri Instagram yagize ati “Mwakoze cyane kubera uyu munsi mwiza.Nubwo ntari kumwe n’umuryango wanjye nkumbuye cyane ubu.”

Messi na bagenzi be bakinana ntibemerewe gusohoka muri hoteli bacumbitsemo kubera icyorezo cya Covid-19 kimeze nabi ku isi.

Argentina iyoboye itsinda A n’amanota 7 nyuma yo gutsinda igitego 1-0 amakipe nka Uruguay na Paraguay ndetse no kunganya na Chile 1-1.

Messi ari hafi kongera amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya FC Barcelona yakiniye ubuzima bwe bwose kugeza ubu.