Print

Mukura VS yikuye mu rwobo rwo kumanuka mu cyiciro cya kabiri

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2021 Yasuwe: 2138

Ikipe ya Mukura VS yari imaze iminsi iri mu mazi abira ndetse bishoboka ko yamanuka mu cyiciro cya kabiri,yirwanyeho itsinda Gorilla FC igitego ku munsi ubanziriza uwa nyuma.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo hatangiye imikino ibanziriza iya nyuma yo kurwanira kuguma mu cyiciro cya mbere aho Mukura VS yari mu mazi abira yatsinze Gorilla FC igitego 1-0 cyatsinzwe na William Opoku ndetse ihita inayisunikira mu murongo utukura.

Mukura VS yarokotse kuko ku munsi wa nyuma izahura na AS Muhanga yamaze kumanuka mu gihe Gorilla isabwa gutsinda byanze bikunze Sunrise FC.

Mu wundi mukino,Musanze yatsinzwe ibitego 5-1 na Sunrise FC mu mukino yakozemo udushya twinshi.

Musanze yamaze kwizera kuguma mu cyiciro cya mbere yabanje mu izamu umuzamu wa 3,atsindwa ibitego 3 mu minota 30,ishyiramo Ndoli Jean Claude waje guhabwa ikarita itukura, habura undi muzamu ujyamo.

Rutahizamu Onesme Twizerimana niwe witabajwe ajya mu izamu ariko byarangiye banyagiwe.Umunsi wa nyuma ku makipe arwanira kutajya mu cyiciro cya kabiri uzakinwa kuwa Mbere w’icyumweru gitaha.

Uko imikino yagenze:

Gorilla FC 0-1 Mukura VS
AS Muhanga 0-4 Gasogi United
Kiyovu Sports 1-0 Etincelles FC
Sunrise 5-1 Musanze FC

Uko urutonde ruhagaze:

1. Kiyovu Sports 13 Pts
2. Musanze FC 12 Pts
3. Sunrise 9 Pts (+7Goals)
4. Gasogi 9 Pts (+5 Goals)
5. Etincelles 9 Pts (+3 Goals)
6. Mukura VS 8 Pts
7. Gorilla 7 Pts
8. Muhanga 0 Pt

Uko umunsi wa nyuma uzakinwa:

Mukura VS vs AS Muhanga
Etincelles vs Musanze
Gasogi vs Kiyovu
Gorilla vs Sunrise