Print

Umunyemari Nkubiri yahamijwe icyaha arekurwa aciwe ihazabu

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2021 Yasuwe: 2495

Umunyemari Nkubiri Alfred yahamijwe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, ahanishwa gutanga ihazabu ya Miliyoni 3 Frw no gusubiza Leta amafaranga yayo angana na Miliyari 1,9 Frw ubundi agafungurwa.

Nkubiri Alfred aregwa hamwe na Nyiramahoro Théopiste bakurikiranyweho icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha.

Ubushinjacyaha bwaregaga Nkubiri kunyereza ifumbire mvaruganda binyuze mu Kigo cye cya ENAS, aho bwasobanuye ko yagiye ahimba imikono byitwa ko ari iy’abantu bafashe iriya fumbire ntibishyure, ashyiraho n’abatarayihawe kugira ngo ahabwe amafaranga na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabiye Nkuburi guhamywa icyaha n’Urukiko rukamuhanisha igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu ya miliyoni 4Frw.

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwagombaga gusoma umwanzuro warwo tariki 19 Gicurasi ariko ariko biza gusubikwa kuko umwanditsi w’inteko yaburanishaga uru rubanza yari yitabiriye urundi rubanza.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Kamena 2021, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye umwanzuro warwo ruvuga ko uyu munyemari ahamwa n’icyaha, rutegeka ko arekurwa agatanga ihazabu ya miliyoni 3 Frw akanasubiza Leta miliyari 1,9 Frw.

Nyiramahoro Théopiste waregwaga hamwe nan KUBIRI we yagizwe umwere ku cyaha cy’ubufatancyaha mu guhindura inyandiko no gukoresha inyandiko mpimbano.