Print

Umutoza wa Hongria yibasiye Cristiano Ronaldo uherutse kumutsinda

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 25 June 2021 Yasuwe: 2177

Umutoza wa Hongria witwa Marco Rossi yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amagambo yavuze kuri Cristiano Ronaldo waherukaga kumuha isomo rya ruhago ubwo yafashaga Portugal kumunyagira ibitego 3-0 muri iyi Euro 2020.

Ronaldo ukunze guhangamura Hongria ntiyishimiwe n’umutoza wayo Marco Rossi wavuze ko nubwo ari umukinnyi w’igihangange adakwiriye kwishimira igitego cya penaliti nk’utwaye igikombe.

Marco Rossi yabwiye Gazzetta dello Sport ati “Cristiano Ronaldo n’umunyabigwi ukomeye ariko rimwe na rimwe arandakaza.Nyuma yo gutsinda penaliti ku mukino wacu,yishimye nk’utsinze ku mukino wa nyuma.Abantu bajye bareba biriya bintu.

Mu mukino wa mbere mu itsinda F ikipe ya Portugal yatsinze Hongria ibitego 3-0 birimo 2 bya Cristiano Ronaldo ndetse nyuma y’aho yinjije ibindi bitego 3 agera ku gahigo kari gafitwe na Ali Daei ko kuba umukinnyi watsindiye ibitego byinshi ikipe y’igihugu aho banganya 109.

Portugal izakina n’Ububiligi ku cyumweru aho natsinda igitego azaba akoze agahigo ndetse yigaranzuye uyu Ali Daei,uherutse kumushimira kuba yageze ku gahigo yari amaranye igihe kinini.

Uyu munya Iran yagize ati “Nejejwe no kuba Ronaldo ariwe uzakuraho agahigo kanjye kuko kuba umukinnyi nkawe yagakuraho nabwo n’akandi gahigo mba nkoze.

Nkunda ubwitange bwe no kwiyemeza.Nubwo yatwaye ibikombe byinshi ariko aracyafite inyota nk’iyo yari afite ku munsi wa mbere.