Print

Perezida Kagame nawe yasuye mugenzi we Tshisekedi muri RDC [AMAFOTO]

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2021 Yasuwe: 2706

Perezida Paul Kagame yageze i Goma muri RDC aho yakiriwe na mugenzi we, Félix Tshisekedi.

Abakuru b’ibihugu barasura uduce twangijwe n’iruka ry’Ikirunga cya Nyiragongo ku ruhande rw’icyo gihugu, nyuma bagirane ibiganiro.

Byitezwe kandi ko harabaho isinywa ry’amasezerano y’ubufatanye hagati y’ibihugu byombi n’ikiganiro n’abanyamakuru.

Ku munsi w’ejo tariki ya 25 Kamena 2021,nabwo aba bakuru b’ibihugu byombi bahuriye ku Mupaka wa La Corniche mu Karere ka Rubavu basura ibikorwa byangijwe n’imitingito yatewe n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo aho imihanda itandukanye irimo n’uwo mu marembo y’Ikigo cya TTC Gacuba,yarangiritse.

Ahagana saa Sita na 54 ni bwo Perezida Tshisekedi yakandagiye ku butaka bw’u Rwanda avuye mu Mujyi wa Goma.

Perezida Kagame ni we watwaye Tshisekedi mu modoka yashyizweho amabendera abiri y’ibihugu byombi.

Byitezwe ko Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Tshisekedi baganira ku bijyanye n’umutekano ndetse n’ishoramari rihuriweho n’impande zombi.

RDC iri mu bihugu bibarizwamo imitwe myinshi yitwaje intwaro irimo n’irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda aho ikorera mu Burasirazuba bw’iki gihugu.

Ibihugu byombi kandi bikorana ubuhahirane aho nibura Umupaka wa Rubavu uhuza u Rwanda na RDC mbere y’umwaduko wa Coronavirus, wanyuragaho urujya n’uruza n’abambukiranya umupaka bari hagati y’ibihumbi 50 n’ibihumbi 55.

Kuri ubu uyu mupaka nibura buri munsi unyuraho, abacuruzi bari hagati y’ibihumbi bitandatu n’umunani bahahirana na RDC.