Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi (FFB) rifatanyije na "Fondation Pax Burundi " ryahaye amafaranga agera ku miliyoni magana atatu (300.000.000fbu)umuryango wa nyakwigendera Petero NKURUNZIZA.
Ayo mafaranga yashyikirijwe Dénise BUCUMI NKURUNZIZA umufasha wa nyakwigendera Petero NKURUNZIZA,ayahawe n’Umukuru w’igihugu Evariste NDAYISHIMIYE.
Izo miliyoni magana atatu yakuwe ku mikino yabaye mu irushanwa ryitwa "NKURUNZIZA CUP " nk’uko byatangajwe na Révérien NDIKURIYO uyoboye FFB.
Ayo mafaranga akafasha mu gkurangiza ibikorwa nyakwigendera Petero NKURUNZIZA yasize atarangije.
Ndikuriyo yatangaje ko ayo mafaranga azakomeza gutangwa uko irushanwa "NKURUNZIZA CUP " ribaye.
Ikipe ya Le Messager Ngozi niyo yegukanye igikombe cyitiriwe NkurunzizA ku nshuro ya mbere.Batwaye igikombe batsinze Flambeau du centre iibitego 2-1.