Print

Ish Kevin na Dj Brianne batawe muri yombi bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2021 Yasuwe: 1562

Umuraperi Ish Kevin yatawe muri yombi ari kumwe n’itsinda ry’abantu batanu barimo na DJ Brianne, bakurikiranyweho kwica amabwiriza yo kwirinda Covid-19 no gukoresha ibiyobyabwenge byo mu bwoko bw’urumogi.

Ish Kevin na bagenzi be bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bari no kunywa inzoga. Ibirori bari barimo byabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Gisozi, Akagari ka Musezero, Umudugudu wa Gasave.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aya makuru ari impamo.

Ati “Tariki ya 25 Kamena 2021, RIB yafunze abantu batandatu barimo Mugisha Patrick, Semana Kevin ari we Ish Kevin, Munyanshoza Celine, Umulisa Benitha, Nziza Olga na Byukusenge Esther Brianna.”

Aba bose bakurikiranyweho icyaha cyo gukoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi.

Dr Murangira yavuze ko iperereza rikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Ati “Iperereza rirakomeje kandi bazapimishwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory) kugira ngo hagaragare ingano y’ibyo baba banyoye. Ibisubizo ni byo bizerekana uwabinyoye n’utarabinyoye.’’

Abafashwe bafungiye kuri RIB Station ya Gisozi mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Dr Murangira yavuze ko kurenga ku mabwiriza ya COVID-19 bidakwiye muri iki gihe, igihugu gihanganye nayo.

Ati “Niba tugize imibare myinshi, abantu bakwiye kumva ko ari ingenzi kubahiriza amabwiriza. Iyo bikozwe n’abantu b’ibyamamare, bafatwa nk’ibyitegererezo n’urubyiruko ni bibi cyane, biba bigayitse. Birababaje kuba abantu nk’abo aribo basangwa mu byaha nk’ibyo.’’

Abakoresha urumogi bamaze igihe baburirwa ndetse ahanini binyuze muri Rwanda Forensic Laboratory, byaroroshye kumenya niba umuntu yarakoresheje ibiyobyabwenge.