Print

Perezida Kagame yemereye umusanzu RDC mu kurwanya imitwe ihungabanya umutekano wayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 26 June 2021 Yasuwe: 805

Perezida Kagame abajijwe n’itangazamakuru ubufasha yemeye gutanga mu guhashya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa Congo, yatangaje ko ibibazo by’umutekano mucye mu Burasirazuba bwa Congo bigomba kurangira ndetse u Rwanda rwiteguye gutanga ubufasha ariko ko byaterwa n’ugushaka kw’iki gihugu gituranyi.

Yagize ati "Ibibazo by’umutekano n’amahoro byari bimaze igihe, nashimye umurongo Perezida Tshisekedi yafashe mu kurandura imitwe yitwaza intwaro kuko bitatworohera gutera imbere abaturanyi bafite ibibazo by’amahoro n’umutekano.

Rero, u Rwanda rwiteguye gufatanya na RDC mu buryo ubwo aribwo bwose mu bushobozi bwacu kuri iki kibazo. Ibi ni ibintu ubusanzwe tutaganira mu ruhame cyangwa mu itangazamakuru kugeza igihe tugize icyo dukoraho, tukagira ibyo dushyira ku murongo, aha ndavuga gusa ko ibihugu byombi byiteguye gukorana.

Ku ruhande rwacu turiteguye mu buryo bwose bugamije gukemura ikibazo. Niba hari ikintu gifite inkomoko mu Rwanda, niteguye kandi nishimiye gusaba ubufasha bwa RDC na Perezida kugira ngo atange umusanzu watubashisha gukemura ikibazo icyo aricyo cyose.”

Perezida Kagame yavuze ko abaturage b’ibihugu byombi bategereje igihe kinini ndetse ko atabona "uburyo twatsindwa",ndetse ashimangira ati "ntidushaka gutenguha abaturage bacu, abaturage ba RDC n’ab’u Rwanda, bategereje igihe kinini kugira ngo babone ibi bibazo bikemutse”.

Tshisekedi yavuze ko u Rwanda na RDC bihuriye ku kibazo kimwe, cy’umutekano muke, kandi byose bifite ubushake bwo gushyira “iherezo” kuri iki kibazo gikomeje guhungabanya abaturage.

Perezida Tshisekedi yavuze ko kuva yajya ku butegetsi aharanira ko Congo ibana neza n’abaturanyi bayo icyenda (9) mu nyungu z’abaturage, ashima ko u Rwanda babanye neza.

Ati: "Ubu hari ubuvandimwe kandi bugomba gukomeza kubaho hagati y’abaturage bacu.

"Twatakaje imyaka myinshi turebana nabi, tubaho mu buryo bw’intambara, twangana, ubu rero harageze ngo tubeho duhana amahoro, urukundo n’ubufatanye mu bukungu."

Perezida Kagame aganira n’abanyamakuru mu mujyi wa Goma aho yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Kamena 2021, yatangaje ko yihanganishije abaturage bagizweho n’ingaruka n’iruka ry’ikirunga cya Nyiragongo kuko hari ababuze ababo ndetse abandi bakabura ibyabo.