Print

Abantu 7 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda handura 868

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2021 Yasuwe: 3293

Abantu 868 ni bo banduye COVID-19 mu Rwanda barimo 231 b’i Kigali, 75 b’i Rubavu, 63 b’i Rwamagana,bituma abamaze gutahurwaho icyo cyorezo bagera ku 35,886. Uyu munsi nta wakize, abakirwaye bracyar 8,498 barimo 28 barembye.

Abantu 248,544 nibo bamaze guhabwa doze ya kabiri y’urukingo rwa COVID-19 (AstraZeneca) barimo 186 bayihawe uyu munsi.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zigamije guhosha umuvuduko w’ubwandu bw’iki cyorezo, aho ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara ndetse n’izihuza Uturere zabaye zihagaritswe, n’amasaha yo kuba abandu bakiri mu ngendo zitandukanye akarangirana na saa moya z’umugoroba (19:00).

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo cyakajije umurego ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda guhurira ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.