Print

Ed Sheeran: Kuba umubyeyi byatumye mpindura imico mibi yanjye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2021 Yasuwe: 912

Yabwiye umunyamakuru Greg James wa BBC Radio 1 ati:

"Cherry akimara kumbwira ko atwite, ubuzima bwarahindutse, ku bijyanye n’akazi n’imibereho mu buzima ndetse n’ibyo nashyiraga mu mubiri wanjye, byaba ibiryo [ibiribwa] cyangwa inzoga".

"Natangiye gukora siporo kurushaho ndetse n’akamenyero kanjye karushaho kubamo ubuzima bwiza gacyeya".

Uyu muhanzi avuga ko yanahinduye imikorere, agakora amasaha ntarengwa yo kuva saa tatu (9h) kugeza saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h), ava ku byo kurangiza gufata amajwi y’indirimbo saa munani za nijoro (2h).

Ati: "Mu by’ukuri bibangamira abamfasha gutunganya umuziki.

"Nari ndi i Los Angeles [muri Amerika] ndimo gukorana n’aba bamfasha gutunganya umuziki akenshi batangira akazi saa kumi n’ebyiri z’umugoroba [18h] bakagasoza saa kumi n’ebyiri za mu gitondo [6h] bakorana n’abantu nka Post Malone na Dua [Lipa].

"Nti ’Ni byo, turatangira saa tatu’. Nuko bati ’Uti iki?’

"Ariko nsanga ukora byinshi. Nta gihe kinini cyo gukora ubusa [cyo gutakaza]".

Sheeran n’umugore we Cherry Seaborn batangaje ivuka ry’umwana wabo w’imfura Lyra Antarctica Seaborn Sheeran mu kwezi kwa munani mu 2020, babwira abafana babo ko bari "mu rukundo bya nyabyo".

Nyuma yaho uyu muhanzi yahishuye ko umwana wabo "atari umufana wanjye ukomeye" ndetse "ahita arira" iyo amuririmbiye indirimbo ze nshyashya.

Avugana na Zane Lowe wo ku rubuga Apple Music, yanavuze ko kuba umugabo byahinduye umubano we n’ababyeyi be.

Ati: "Byari byiza cyane mbere, ariko ubu ni nkaho hari ukuntu mpora buri gihe niyumvamo kubashimira no kububaha kubera ko numva nzi ibyo banyuzemo kandi nkaba nkirimo kubinyuramo".

"Nanone, ikindi kintu, nta muntu n’umwe uba uzi ibyo barimo gukora. Mbona abantu muri jyewe nkumva nti ’Mana yanjye, uriya muntu ni we mugabo wa mbere mwiza ku isi’. Ariko na we yatangiye nkanjye, nta kintu na kimwe azi ku kuba umubyeyi.

"Buri munsi ngira ibyo nkomeza kwiga. Rero ntekereza ko ari byiza cyane".

Uyu muhanzi w’imyaka 30 yabivuze ubwo yavugaga ku ndirimbo ye Bad Habits, indirimbo yinubiramo amahitamo mabi ndetse n’imibereho idatanga ubuzima bwiza.