Print

Tour de France 2021: Abakinnyi 21 bakomerekeye mu mpanuka yatewe n’igikarito umufana yari yitwaje

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2021 Yasuwe: 1011

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo Tour de France yatangiye hakinwa agace ka mbere kavaga Brest kerekeza Landerneau ku ntera y’ibirometero 198 ariko karanzwe n’impanuka nyinshi zirimo 2 zavunikiyemo abakinnyi benshi.

Hasigaye ibirometero 45 ngo aka gace karangire,umufana wari warangaye yinjiye mu muhanda afashe igikarito cyanditseho, hanyuma umukinnyi Tony Martin wari uyoboye ikipe ya Jumbo Visma agonga iki gikarito yikubita hasi nibwo benshi mu bari bamukurikiye barimo Kapiteni we Primoz Roglic na bagenzi be hafi ya bose bakinana baragwa.

Amakuru avuga ko uyu mugore wari witwaje iki gikarito cyanditseho ngo "Komera Nyogokuru na sogokuru"ugenekereje mu kinyarwanda,yashakaga gufatwa na camera za Tour de France agifashe ngo babibone bari mu rugo ariyo mpamvu yagiteze mu muhanda akoresha impanuka mbi cyane mu mateka ya Tour de France.

Uku kugwa kwa Jumbo Visma kwagushije abakinnyi benshi, cyane ko igikundi cyari cyegeranye byatumye abakinnyi 4 bahita bava mu irushanwa kubera imvune zikomeye mu gihe abandi bajyanwe kwa muganga bakoneretse.

Tony Martin wakoze impanuka yavuze ko we na bagenzi be bari bateguye neza aka gace ndetse biteguye kugatwara ariko uyu mufana bivugwa ko yari afite icyapa ashaka gusuhuza abo yasize mu rugo abicira ibirori.

Yagize ati “Ibintu byose byari ku murongo mbere y’iriya mpanuka.Nari nazanye abakinnyi bajye ku ruhande rw’iburyo ariko icyapa cy’umufana kiduteza impanuka.Byose byabaye byihuse,abakinnyi bacu bose baguye.Abafana benshi bitwara neza uretse uriya.Amahirwe nuko Primoz nta kibazo yagize.Ndizera ko ibikomere ikipe yagize byoroshye.”

Nubwo byagenze gutyo,aka gace ka mbere kaje kurangira kegukanwe n’Umufaransa w’umuhanga cyane Julian Alaphilippe ukinira ikipe ya Deceuninck-Quickstep.

Uyu mugabo uherutse kwibaruka imfura ye yatatse hasigaye ibirometero 2 bya nyuma,agenda yongera umuvuduko nkuko asanzwe abizwiho niko gutsinda ntawe umufashe.

Hari hashize imyaka 20 yose nta mufaransa wambara umwenda w’umuhundo ku munsi wa mbere ariko Julian Alaphilippe yabigezeho ndetse n’uyu munsi ashobora kwitwara neza kuko n’agace k’uyu munsi karasozwa bazamuka agasozi kadakanganye.

Abakinnyi bakomerekeye muri iriya mpanuka ikomeye bagahita basezera muri Tour de France barimo Ignatas Konovalovas (Groupama-FDJ) Cyril Lemoine (B&B Hotels-KTM),Marc Soler (Movistar na Jasha Sütterlin (Team DSM).

Habura ibirometero 10 ngo aka gace karangire habaye indi mpanuka yakomerekeyemo abandi bakinnyi barimo kizigenza Chris Froome watwaye Tour de France inshuro 4.

Uko agace ka mbere ka Tour de France kagenze:

1 – ALAPHILIPPE Julian – DECEUNINCK – QUICK-STEP – 4:39:05
2 – MATTHEWS Michael – TEAM BIKEEXCHANGE – +08
3 – ROGLIC Primoz – TEAM JUMBO-VISMA – +08
4 – HAIG Jack – BAHRAIN – VICTORIOUS – +08
5 – KELDERMAN Wilco – BORA – HANSGROHE – +08
6 – POGACAR Tadej – UAE TEAM EMIRATES – +08
7 – GAUDU David – GROUPAMA – FDJ – +08
8 – HIGUITA Sergio – EF EDUCATION – NIPPO – +08
9 – MOLLEMA Bauke – TREK-SEGAFREDO – +08
10 – THOMAS Geraint – INEOS GRENADIERS – +08

Urutonde rusange:

1 – ALAPHILIPPE Julian – DECEUNINCK – QUICK-STEP – 4:38:55
2 – MATTHEWS Michael – TEAM BIKEEXCHANGE – +12
3 – ROGLIC Primoz – TEAM JUMBO-VISMA – +14
4 – HAIG Jack – BAHRAIN – VICTORIOUS – +18
5 – KELDERMAN Wilco – BORA – HANSGROHE – +18
6 – POGACAR Tadej – UAE TEAM EMIRATES – +18
7 – GAUDU David – GROUPAMA – FDJ – +18
8 – HIGUITA Sergio – EF EDUCATION – NIPPO – +18
9 – MOLLEMA Bauke – TREK-SEGAFREDO – +18
10 – THOMAS Geraint – INEOS GRENADIERS – +18



Julian Alaphilippe yegukanye agace ka mbere ka Tour de France 2021 karanzwe n’impanuka