Print

Rusizi: Umwarimu yafashwe ari gusambanya umukobwa yigisha

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2021 Yasuwe: 3343

Umwarimu witwa Paulin w’imyaka 35 y’amavuko wigisha muri Groupe Scolaire Saint Nicolas Nyakanyinya cyo mu Murenge wa Mururu,mu karere ka Rusizi yafatiwe mu cyuho mu gihuru saa tatu z’ijoro asambanya umukobwa yigisha.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kamembe mu ijoro ryo ku ya 25/6/2021 aho uyu mukobwa yasohotse mu nzu Se umubyara yumva umuntu ukinguye arakurikirana asanga ni umukobwa we, abagwaho Mwalimu amusambanya.

Uyu Mwarimu afungiye kuri RIB station ya Kamembe. Akaba yigisha Imibare mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacya (RIB) Dr. MURANGIRA B. Thierry yambwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uwo mwarimu akurikiranyweho icyo cyaha.

Yagize ati “Paulin akurikiranyweho icyaha cyo gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Yafashwe ari gusambanya umwana w’umukobwa yigisha kugira ngo azamuhe amanota.”

Dr Murangira avuga ko iperereza rigikorwa.

Ati “Ntabwo bikwiye ko hari umwarimu usambanya umunyeshuri kugira ngo amuhe amanota, biragayitse ni ibintu bidakwiye kuba mu burezi bw’u Rwanda, byica ireme ry’uburezi.”

Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina bihanwa n’ingingo ya 6 mu itegeko ryerekeye kurwanya Ruswa, aramutse abihamijwe n’urukiko gihano yahabwa ni igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7 hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 2Frw.