Print

Rurangirwa Louis yahagaritse kwiyamamaza kuyobora FERWAFA ku munota wa nyuma

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2021 Yasuwe: 886

Rurangirwa Louis yakuye kandidatire ye mu matora ya Perezida wa FERWAFA kubera ko avuga ko amategeko atubahirijwe.

Rurangirwa yavuze ko mu itegekonshinga ry’u Rwanda bibujijwe ko umuyobozi uri mu nzego bwite za Leta, atemerewe kwiyamamaza kuyobora umuryango utari u wa leta.

Ku rutonde rw’abo Nizeyimana Olivier yifuza kuzakorana nabo hagaragaraho umuyobozi w’akarere ka Gatsibo, Gasana Richard.

Perezida wa Komisiyo y’amatora Camarade yasobanuriye inteko icyo amategeko ateganya, avuga ko nta tegeko ryishwe cyangwa ryirengagijwe bituma Olivier Nizeyimana yiyamamaza.

Nizeyimana Olivier usigaye ari umukandida rukumbi,aho agomba guhangana na " Oya " mu matora y’uzayobora FERWAFA mu myaka 4 iri imbere.

Nizeyimana Olivier asabwa kubona 51% akaba atsinze amatora, bitaba ibyo amatora agasubikwa hagategurwa andi mu gihe kiri imbere.

Nizeyimana Olivier wahabwaga amahirwe menshi yo gutsinda,amaze imyaka 10 ari umuyobozi w’ikipe ya Mukura VS kuko yatorewe kuyobora iyi kipe ku nshuro ya mbere muri 2011.

Muri iyi myaka yose intsinzi ikomeye yagezeho ni muri 2018 ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cy’Amahoro.

Nizeyimana Olivier kandi akaba ari umuyobozi wa kompanyi itwara abagenzi ya Volcano Ltd akaba ahagarariye kompanyi ikora amamodoka ya Hyundai mu Rwanda.

Urutonde rw’abujuje ibisabwa batanzwe n’umukandida MUGABO NIZEYIMANA Olivier:

MUGABO NIZEYIMANA Olivier (Perezida)
HABYARIMANA Marcel (Visi Perezida)
HABIYAKARE Chantal (Komiseri ushinzwe imari)
CYAMWESHI Arthur (Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka inkunga)
GASANA Richard (Komiseri ushinzwe gutegura amarushanwa)
IP UMUTONI Claudette (Komisero ushinzwe umutekano n’imyitwarire myiza mu mikino)
NKUSI Edmond Marie (Komiseri ushinzwe tekiniki n’iterambere ry’umupira w’amaguru)
TUMUTONESHE Diane (Komiseri ushinzwe umupira w’amaguru w’abagore)
UWANYILIGIRA Delphine (Komiseri ushinzwe amategeko)
Lt Col GATSINZI Herbert (Komiseri ushinzwe ubuvuzi)