Print

Nizeyimana Mugabo Olivier yatorewe kuba Perezida wa FERWAFA

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2021 Yasuwe: 1534

Mugabo Nizeyimana Olivier, ni we watorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda,FERWAFA, nyuma yo kwiyamamaza wenyine kuko Rurangirwa Louis bari bahanganye yakuyemo kandidatire ye habura iminota mike ngo amatora atangire.

Aya matora yarangiye Nizeyimana Olivier Mugabo agize amajwi 52.Uwatoye oya n’umwe mu gihe impfabusa zabaye 6.

Nizeyimana yasabwaga amajwi 31 gusa ngo atorerwe kuyobora FERWAFA nyuma y’aho Rurangirwa Louis avugiye muri iyi nama ko atacyiyamamaje kuko hari itegeko ritubahirijwe.

Rurangirwa yashingiye ku Itegeko Ngenga rihindura kandi ryuzuza Itegeko Ngenga nº 61/2008 ryo ku wa 10/09/2008 rigena imyitwarire y’Abayobozi mu nzego za Leta.

Ingingo ya 10 yaryo ivuga ko "Umuyobozi urebwa n’iri tegeko ngenga yemerewe kuba umunyamuryango w’umuryango utari uwa Leta. Icyakora ntiyemerewe kuyobora umuryango utari uwa Leta keretse igihe uwo muryango ugizwe gusa n’abayobozi barebwa n’iri tegeko ngenga cyangwa se ari umwihariko wabo nubwo hakwiyongeraho abandi bantu baterabwa n’iri tegeko ngenga."

Rurangirwa Louis agendeye ku iryo tegeko yemeje ko mu itsinda rya Nizeyimana Mugabo Olivier harimo Lt Col Dr Gatsinzi Herbert usanzwe ari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda na Gasana Richard usanzwe ari Meya w’Akarere ka Gatsibo, kandi aba bombi batemerewe kubangikanya akazi ka Leta n’indi mirimo nk’uko itegeko ribivuga.

Kalisa Adolphe uyobora Komisiyo y’Amatora,yasubije Rurangirwa ko nta kibazo aba bantu yavuze bafite kuko basuzumwe na komisiyo y’amatora.

Nyuma y’igikorwa cyo kubara amajwi, Komisiyo y’Amatora yemeje ko Nizeyimana Olivier Mugabo ari we watorewe kuyobora FERWAFA mu gihe cy’imyaka ine iri imbere.

Mugabo Olivier Nizeyimana abaye Perezida mushya wa FERWAFA nyuma y’imyaka 10 ayobora Mukura VS gusa byitezwe ko ahita yegura ku mwanya wo kuyobora iyi kipe yo mu karere ka Huye.

Muri iyi myaka yose amaze ayobora Mukura VS, intsinzi ikomeye yagezeho niyo muri 2018 ubwo iyi kipe yegukanaga igikombe cy’Amahoro.

Nizeyimana Olivier kandi akaba ari nyiri kompanyi itwara abagenzi ya Volcano Ltd akaba ahagarariye kompanyi ikora amamodoka ya Hyundai mu Rwanda.

Komite Nyobozi nshya ya FERWAFA mu myaka ine iri imbere:

Perezida: Mugabo Nizeyimana Olivier
Visi Perezida: Habyarimana Marcel
Komiseri ushinzwe Umutungo:Habiyakare Chantal
Komiseri ushinzwe Iyamamazabikorwa no gushaka abaterankunga: Cyamwenshi Arthur
Komiseri ushinzwe Amarushanwa: Gasana Richard
Komiseri ushinzwe Umutekano: IP Umutoni Chantal
Komiseri ushinzwe Tekinike n’Iterambere rya ruhago: Nkusi Edmond Marc
Komiseri ushinzwe Umupira w’abagore: Tumutoneshe Diane
Komiseri ushinzwe Amategeko: Uwanyirigira Delphine
Komiseri w’Ubuvuzi: Lt Col Mutsinzi Hubert

Aba biyongeraho Komiseri ushinzwe Imisifurire, Rurangirwa Aaron, watowe mu Nteko Rusange yo mu Ukwakira 2020, asimbuye Gasingwa Michel.

Amatora ya FERWAFA yabaye amezi atandatu mbere y’igihe cyari giteganyijwe bitewe n’uko Rtd Brig Gen Sekamana Damascène wari umaze imyaka itatu ayoboye iri shyirahamwe, yeguye muri Mata uyu mwaka.

Mu kwezi gushize nabwo heguye abakomiseri batanu, bituma Komite Nyobozi isigaramo abantu batanu badashobora gufata ibyemezo.