Print

Bruce Melodie yahaye ubutumwa bukomeye Juno Kizigenza na Kenny Sol batandukanye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2021 Yasuwe: 1180

Mu butumwa Melody yanyujije kuri Twitter asezera kuri Juno Kizigenza na Kenny Sol,yagize ati "Ntewe ishema no kuba narabonye mukura ku buryo butangaje.

Nubwo muvuye muri Igitangaza Music,Nta kindi nabifuriza kirenze intsinzi ikomeye ndetse nzakomeza kuba umufana wanyu.Amahirwe masa mu rugendo rwanyu rushya nk’abahanzi bigenga."

Tariki ya 12 Gicurasi 2020, ni bwo Bruce Melodie yatangaje ko yatangiye gufasha abahanzi Juno Kizigenza na Kenny Sol biciye mu cyose yise ‘Igitangaza Music’.

Icyo gihe, yavuze ko agiye kubikora mu rwego rwo kwitura ineza yagiriwe, kugira ngo nawe abe ageze aho ageze ubu ari umwe mu bahanzi bakora badasubira inyuma.

Ku mugoroba w’uyu wa Gatandatu, tariki 26 Kamena 2021, Bruce Melodie yabwiye Isimbi TV, ko yamaze gutandukana na Kenny Sol na Juno Kizigenza yari amaze umwaka n’ukwezi kumwe afasha mu muziki.

Bruce Melodie, yavuze ko ntakidasanzwe yakoreye Juno Kizigenza na Kenny Sol, ahubwo azirikana ko ari abahanzi b’abahanga bafite impano.

Yashishikarije abantu bafite amafaranga gushora imari muri aba basore kuko bafite amazina yabyara umusaruro.

Juno Kizigenza ari kumwe na Melody yakoze indirimbo zikomeye nka "Mpa Formula",Solid,Nightmare,Nazubaye ’izindi.Kenny Sol yakoze izirimo Ikinyafu yakoranye n’uyu wari Boss we,Umurego n’izindi.