Print

Perezida wa APR FC yahishuye akayabo bamaze kugurisha abakinnyi 3 bayo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2021 Yasuwe: 4093

Nkuko tubikesha abari muri iyi nteko rusange,Lt Gen Mubarakh Muganga yahishuye ko iyi kipe ayoboye imaze kugurisha abakinnyi 3 ndetse ko hari n’abandi 7 bari mu nzira.

Yagize ati “ APR FC imaze kugurisha abakinnyi 3 hari n’abandi 7 bari mu nzira bagenda, buri umwe igiciro cye ni €130 000 [Hafi miliyoni 130 FRW].Umupira kuba waba ubucuruzi birashoboka, kandi abana b’abanyarwanda barashoboye.”

Yakomeje ahishura ko ashobora kuva muri APR FC kubera inshingano nyinshi afite muri iki gihe cyane ko asanzwe ari Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku Butaka ndetse yari akuriye ingabo mu mujyi wa Kigali no mu Ntara y’Iburasirazuba.

Yagize ati “ Ndashimira Nyakubahwa Perezida wa Repubulika uherutse kungira umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, kandi nari mvuye aha mu nteko rusange ubwo mwanteye ishaba.

Umwanya uri kugenda umbana muto, muragenda munsunika ngana hanze, ariko hazaza n’undi General igihugu gifite aba general benshi.”

Chairman wa APR FC Rwanda yaboneraho kwifuriza ishya n’inihirwe abayobozi bashya ba FERWAFA batowe uyu munsi.

Mu bakinnyi 3 bagurishijwe na APR FC,abazwi ni 2 barimo Byiringiro Lague ugiye gukina mu cyiciro cya 2 mu Busuwisi na Manzi Thierry werekeje muri Georgia nkuko amakuru yiriwe avugwa ejo abitangaza.

Abandi bavugwa kujya hanze ya APR FC barimo Ombolenga Fitina,Ishimwe Anicet,Mugunga Yves n’abandi tutarabasha kumenya.


APR FC yamaze kugurisha abakinnyi bayo 3 ndetse iritegura kugurisha abandi 7