Print

Euro 2020: Portugal yari ifite igikombe yasezerewe rugikubita ijyana n’Ubuholandi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 27 June 2021 Yasuwe: 938

Ububiligi bwa Eden Hazard,Kevin de Bruyne na Lukaku bwagerageje kwihagararaho muri uyu mukino bwaruhijwe bigaragara na Portugal by’umwihariko mu gice cya kabiri.

Ububiligi bwabonye igitego kimwe rukumbi muri uyu mukino ku munota wa 42 gitsinzwe na Thorgan Hazard ku ishoti rikomeye yatereye inyuma y’urubuga rw’amahina umunyezamu Patricio ntiyawukuramo.

Igitego cya Thorgan Hazard cyagoye Portugal yakinnye igice cya kabiri cyose isatira izamu ry’Ububiligi ariko ba rutahizamu bayo ntibari batyaye bihagije.

Icyakora Portugal yabonye amahirwe akomeye arimo umupira wa Raphael Guerrero wakubise igiti cy’izamu,umutwe ukomeye wakuwemo na Thibaut Courtois gusa hari n’ishoti rya Cristiano Ronaldo umuzamu Courtois yakuyemo mu gice cya mbere.

Umutoza Santos yagerageje gusimbuza kare yinjiza mu kibuga abarimo Joao Felix,Bruno Fernandes na Andre Silva ariko ntacyo bamufashije.

Portugal yari ifite abafana benshi kubera Cristiano Ronaldo yatahiye rimwe n’ikindi gihangange mu mupira w’amaguru I Burayi,Ubuholandi bwasezerewe na Czech Republic butsinzwe ibitego 2-0.

Ubuholandi butigaragaje cyane mu gice cya mbere,bwahawe ikarita itukura ku munota wa 52 yahawe myugariro wayo Matthijs de Ligt nyuma y’aho rutahizamu Patrick Schick yari amucitse agaruza umupira amaboko.

Nyuma yo gusigara ari abakinnyi 10,Ubuholandi bwatsinzwe igitego cya mbere ku munota wa 68 gitsinzwe na Tomas Holes n’umutwe ku mupira yahawe na Tomas Kalas.

Ubuholandi bwahuye n’uruva gusenya ku munota wa 80 ubwo Patrik Schick yatsindiraga Czech Republic igitego cya kabiri.

Czech Republic izahura na Denmark muri ¼ cy’irangiza mu gihe Ububiligi buzahura n’Ubutaliyani muri iki cyiciro.



IBYAKOZWE N’INTUMWA EP17: Gen Laurent NKUNDA mu ntambara zitiriwe "Kurinda Abatutsi" ba Kongo