Print

Kwizera Olivier na bagenzi be bashinjwa gukoresha ibiyobyabwenge baragezwa imbere y’urukiko mu gitondo

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2021 Yasuwe: 803

Tariki ya 4 Kamena 2021 nibwo Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko rucumbikiye abarimo umunyezamu Kwizera Olivier bose bakekwaho gukoresha ibiyobyabwenge.

Olivier umaze ibyumweru 3 atawe muri yombi, hamwe na bagenzi be barimo Runanira Amza wakiniye Rayon Sports na Bugesera, bakurikiranyweho gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Amakuru aravuga ko ibizamini byakozwe na Rwanda Forensic Laboratory,byerekanye ko mu nkari z’aba basore basanzemo ikiyobyabwenge cya cannabinoids (Urumogi) kiri ku gipimo cyo hejuru.

Bivugwa ko Kwizera Olivier yasanzwemo 506ng/ml mu gihe Runanira Amza yasanzwemo 112ng/ml. Ubusanzwe umuntu utakoresheje ibiyobyabwenge cyangwa atari ku miti ifitanye isano n’urumogi yandikiwe na muganga atarenza 20ng/ml).

Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo ari bwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu itarenze miliyoni 20Frw ariko itarenze miliyoni 30Frw, ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Kwizera Olivier wazamukiye muri Isonga FC, akayikinira hagati ya 2011 na 2013, yamenyekanye cyane ubwo yakiniraga APR FC hagati ya 2013 na 2016.

Nyuma yo kurekurwa n’Ikipe y’Ingabo mu 2016, yakiniye Bugesera FC umwaka umwe, yerekeza muri Free State Stars yo muri Afurika y’Epfo mu 2017, ayikinira kugeza mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Mu 2015 ni bwo yatangiye guhamagarwa mu Ikipe y’Igihugu nkuru ‘Amavubi’.

Mu Ukuboza 2019, Kwizera yasinyiye Ikipe ya Gasogi United kuyikinira amezi atandatu gusa ntiyahatinze kuko yahise ajya muri Rayon Sports FC ari na yo abarizwamo kuri ubu.

IBYAKOZWE N’INTUMWA EP17: Gen Laurent NKUNDA mu ntambara zitiriwe "Kurinda Abatutsi" ba Kongo