Print

Ipfunwe ryo kutagera kure mu mikino ya CAF rishobora gutuma APR FC igarura Abanyamahanga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2021 Yasuwe: 877

Uyu muyobozi waciye amarenga ko ashobora kuva muri APR FC kubera akazi kenshi afite muri iki gihe,yavuze ko ibimaze iminsi bivugwa ko APR FC ishobora kugarura abanyamahanga babyumvise ariko atari byo,gusa yongeraho ko kubazana bagakina imikino nyafurika byashoboka ariko yarangira bagasubirayo.

Ati”Twabyumvanye mwe abanyamakuru, hari ibyo muvuga bigahurirana n’ibitekerezo, hari ibyo muvuga tukageraho nk’ubuyobozi tukavuga tuti kubera iki bitashoboka, ariko nka APR FC twafashe umwanzuro wo gukinisha abana b’abanyarwanda, twasohoka ntidutsinde abantu bati aba banyarwanda mwarabatetesheje wenda mushyizemo abantu 2 cyangwa 3 hari icyo byahindura.”

“Tukavuga ngo ni ibintu twatekerezaho, aramutse ari ukubashyira mu ikipe ngo bakine imikino yo hanze(nyafurika) nirangira basubireyo, wenda dushobora kubyemera ariko kuvuga ngo tuzongera duhindure ubone APR FC ifite abakinnyi b’abanyamahanga simbibona hafi.”

Nubwo yavuze ibi ariko, yakomeje avuga ko kuba batarenga umutaru mu mikino nyafurika ari ikintu kibatera ipfunwe umunsi ku munsi, bityo ko mu myiteguro bazakora bakina n’amakipe yo hanze ari byo bizabaha ishusho y’uko bashobora kuzana abanyamahanga umwaka utaha cyangwa se niba bakomezanya n’abanyarwanda.

Ati”Niryo pfunwe rikomeye, ni naryo rivuga ngo bikomeje gutya aba banyarwanda ibi byose twabahaye batarenga iyo ntambwe ngo batuganishe aho twifuza ubwo bazaba badusunika mu gutekereza gushaka abanyamahanga ariko ari byo bifite ingaruka nini, gusa bashoboye kudufasha, bakadufasha urwo rusaku ruvuga ngo abanyarwanda ntibarenga umutaru kuko ari abanyarwanda, ubwo natwe twajya gushaka abanyamahanga ariko sibyo twifuza.”

“Turashaka kurenga kuba star a domicile tukagera kure hashoboka, umwaka utaha mu Rwanda tuzakomeza gukinisha abana b’abanyarwanda, bitewe n’amarushanwa tuzaba turimo,hari amarushanwa menshi niyo azaduha igipimo, nitubona batazamutse uko tubyifuza ubwo tuzemera kubera iryo rushanwa dushake umukinnyi umwe, babiri bakora itandukaniro ariko turavuga ko nta nyungu ku Mavubi n’umupira w’u Rwanda.”

Mu mpera za 2012 ni bwo APR FC yatangiye gukinisha Abanyarwanda gusa ndetse abakinnyi bayo biganjemo abakiri bato, batangira begukana irushanwa ryateguwe na FPR ku isabukuru yayo y’imyaka 25 mu Ukuboza uwo mwaka.

Kuva muri uwo mwaka, APR FC yegukanye Shampiyona inshuro eshatu zikurikiranya ariko ku rwego mpuzamahanga igorwa no kurenga umutaru dore ko ibihe byiza yagize byari ukugera ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup ya 2014 kuri Stade Amahoro.

Mu myaka ibiri ishize, nabwo APR FC yongeye kugerageza ubundi buryo, isezerera abakinnyi 16, yinjizamo abandi bashya biganjemo abageranye na Rayon Sports mu matsinda ya CAF Confederation Cup 2018/19.

Iyi kipe nshya, ntiyarenze ¼ cya CECAFA Kagame Cup yabereye i Kigali mu 2019, gusa yatwaye Shampiyona ya 2019/20 idatsinzwe mu mikino 23 yari imaze gukinwa mbere y’uko haduka icyorezo cya COVID-19 ndetse n’uyu mwaka w’imikino wa 2020/2021 nabwo yatwaye shampiyona idatsinzwe.