Print

Kwizera Olivier n’abandi barindwi bareganwa bagejejwe imbere y’urukiko

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2021 Yasuwe: 1281

Kwizera Olivier n’itsinda ry’abantu 7 barimo umukinnyi Runanira Amza, batawe muri yombi tariki ya 4 Kamena 2021 bari kwa Kwizera Olivier Kicukiro, bakaba bashinjwa ko bafashwe barimo banywa ikiyobyabwenge cy’urumogi.

Nyuma yo gufatwa bakaba barahise bajyanwa gufungirwa muri Sitasiyo ya RIB Kicukiro aho bahise bajya no gupimwa muri Laboratwari y’u Rwanda y’Ibimenyetso bya Gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory).

Umucamanza yabajije abaregwa niba bemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Kwizera Olivier na Runanira Amza barabihakana.

Ntakobisa David kimwe na Sinderibuye Seif bemeye ko banywa urumogi abandi bagezweho bavuga ko ababunganira mu mategeko bataraza kandi ko batakwemera cyangwa ngo bahakane icyaha bacyekwaho n’ubushinjacaha abanyamategeko babo bataraza.

Umucamanza yahise abaza ubushinjacyaha icyo buvuga ku bavuze ko bataburana badafite ababunganira mu mategeko buvuga ko kuburana bafite abanyamategeko biri mu burenganzira bwabo ariko ikibazo kikaba ari uko urubanza bari bazi ko ruhari bakaba bataranashyize muri Sytème ko batari buboneke.

Me Safari Ibrahim wunganira Kwizera Olivier yahise avuga ko umunyamategeko mugenzi wabo ari mu nzira aza ku rukiko kuko rwakwihangana akahagera.

Umucamanza yahise afata icyemezo cyo kuba asubitse urubanza mu gihe uwo munyamategeko ataraza.

Kwizera Olivier yiregura yavuze ko urumogi yarukoresheje ariko yaruretse arimo no kwivuza.

Yavuze ko yatangiye kunywa urumogi muri 2019 ubwo umwana we yari amaze gupfa ariko akaba yaraje kubireka aho yahise yerekana ko afite n’impapuro zo kwa muganga yatangiye kwivuza.

Kwizera Olivier kandi yavuze ko ari no mu ikipe y’igihugu muri CHAN yabereye muri Cameroun mu ntangiriro z’uyu mwaka bamupimye bakarumusangamo ariko akaba yari yaratangiye kwivuza.

Runanira Amza we yavuze ko uwo munsi ntarwo yanyweye urwo bamusanzemo ari urwo muri 2019-2020 kubera ikigare cy’abakinnyi bakinanaga.

Umwe muri aba bareganwa witwa David yavuze ko ari we waruzanye kwa Kwizera Olivier bagiye kureberayo umukino w’Amavubi na Centrafrique wa gicuti, avuga ko arunywa mu cyayi kuko rumuvura mu nda, akaba yarabwiye bagenzi be ko hari umuti ashaka guteka mu cyayi, arangije ahaho na bagenzi be bari bamusabye.

Undi we yavuze ko uretse kurunywa mu cyayi yabibyeho gake akajya kukanywera mu bwiherero batabizi.

Ibisubizo byo muri Laboratwari byagaragaje ko Kwizera Olivier mu nkari ze harimo 506ng/ml mu gihe Amza ari 112ng/ml ni mu gihe umuntu muzima aba afite 20ng/ml.

Umushinjacyaha yavuze ko bose barimo kwiregura ibintu bimwe bavuga ko uwo munsi batarunyweye bakaba babeshya, akaba yabasabiye gufungwa imyaka 2. Umucamanza yafashe umwanzuro ko umwanzuro w’uru rubanza uzasoka tariki ya 6 Kamena 2021 saa kumi.

Kwizera Olivier areganwa na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumaringabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif.