Print

BNR yamaganye inoti y’ibihumbi 10 FRW yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2021 Yasuwe: 3478

Banki Nkuru y’u Rwanda yamaganye ishusho y’inoti y’ibihumbi icumi y’amafaranga y’u Rwanda yakwirakwijwe kuri zimwe mu mbuga nkoranyambaga, ivuga ko ari impimbano.

Mu itangazo yashyize hanze,BNR yavuze ko nta noti nkiyo ihari bityo iyo noti ari impimbano bakwiriye kutayitaho.

BNR yabwiye abanyarwanda ko Leta y’u Rwanda ariyo yonyine ishyiraho inoti n’ibiceri ikabitangaza yifashishije BNR.

Inoti zikoreshwa mu Rwanda zirimo iya 500,1000,2000 na 5000.