Print

CECAFA yahinduye amatariki irushanwa ry’abatarengeje imyaka 23 rizatangiriraho

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2021 Yasuwe: 450

Ubuyobozi bwa CECAFA bwatangaje ko irushanwa ry’abatarengeje imyaka 23,ryari riteganyijwe kuya 03Nyakanga uyu mwaka ryimuriwe kuya 17 Nyakanga 2021 kubera impamvu zitandukanye zatewe na Covid-19.

Mu itangazo ryasinyweho na Auka Gecheo uyobora CECAFA,yavuze ko impamvu yatumye basubika iri rushanwa ari uko Shampiyona zo mu karere zirimo iya Tanzania zitarasozwa, no kuba ikipe y’igihugu ya Sudan y’Epfo ikiri mu kato muri Qatar aho yari mu irushanwa rya Arab FIFA Cup ryaberaga i Doha.

Iri rushanwa rizabera muri Ethiopia ahitwa Bahir Dar aho amakipe atandukanye arimo n’u Rwanda azitabira.

Nubwo CECAFA U-23 yigijwe inyuma ibyumweru bibiri,amakuru ava muri camp aho abasore b’Amavubi U23 bari, ni uko nta gusubira mu rugo kuzabaho ahubwo kuri bo ngo ni umwanya mwiza wo kwitegura bihagije.

Umutoza Habimanma Sosthene Lumumba wungirijwe na Alain Kirasa basanzwe bakorana mu Mavubi,bahamagaye abakinnyi bazifashisha mui iyi mikino.

Abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 23 bahamagawe muri CECAFA U23:

Abanyezamu :

NTWARI Fiacre (Marine FC), HAKIZIMANA Adolphe (Rayon Sports FC), ISHIMWE Jean Pierre (APR FC), TWAGIRAYEZU Amani (Bugesera FC).

Abugarira :

NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC), BUREGEYA Prince (APR FC), RWABUHIHI Aimé Placide (APR FC), NDAYISHIMIYE Thierry (Marine FC), MUKENGERE Christian (Bugesera FC), MUTSINZI Ange (APR FC), ISHIMWE Christian (AS Kigali), NDAYISHIMIYE Dieudonné (APR FC), HAKIZIMANA Félicien (Marine FC), NSHIMIYIMANA Emmanuel (Gorilla FC).

Abo Hagati :

RUBONEKA Jean Bosco (APR FC), MUGISHA Bonheur (Mukura VS&L), NTIRUSHWA Aimé (Police FC), NIYONZIMA Olivier (APR FC), MITSINDO Yves (S.C Charleroi), ISHIMWE Saleh (Kiyovu SC), MANISHIMWE Djabel (APR FC), ISHIMWE Anicet (APR FC), SAMUEL Gueulette (RAAL La Louvière, Belgium).

Ab’Imbere :

NSANZIMFURA Keddy (APR FC), NYIRINKINDI Saleh (Kiyovu SC), BYIRINGIRO Lague (APR FC), RUGANGAZI Prosper (Gasogi United), IRAGUHA Hadji (Rutsiro FC), NIYIBIZI Ramadhan (Etincelles FC), BIRAMAHIRE Abeddy (AS Kigali), MUGUNGA Yves (APR FC), BIZIMANA Yannick (APR FC), RUDASINGWA Prince (Rayon Sports FC), NSHUTI Innocent (APR FC), SIMA Moussa (England).