Print

Leta y’u Rwanda yasohoye iteka rigena guhinga no gukoresha urumogi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 28 June 2021 Yasuwe: 1386

Iri teka ryagaragajwemo ibigo n’ahandi hantu hakorerwa ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi.

Ni iteka rigena kandi itangwa ry’uburenganzira bwo guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, ndetse n’amabwiriza y’umutekano ajyanye no kuruhinga, kurutunganya, kurukwirakwiza no kurukoresha.

Minisitiri w’Ubuzima yasohoye iryo teka ashingiye ku Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, cyane cyane mu ngingo zaryo, iya 121, iya 122 n’iya 176.

Yashingiye nanone ku Itegeko n° 03/2012 ryo ku wa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 7 ndetse no ku myanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 12Ukwakira 2020 imaze kubisuzuma no kubyemeza.

Ingingo ya 4 y’iryo Teka igaragaza ko ibikorwa bijyanye no guhinga, gutunganya, gukwirakwiza no gukoresha urumogi cyangwa ibikomoka ku rumogi bikorerwa mu bigo byigenga cyangwa ibigo bya Leta byabiherewe uburenganzira n’urwego rubifitiye ububasha kandi bigakorerwa aho ibyo bigo bikorera cyangwa ahandi hantu hemejwe n’urwego rubifitiye ububasha.

Ingingo ya 5 igaragaza ko umuntu wemererwa gukora ibikorwa biteganyijwe n’iri teka ari umushoramari cyangwa undi muntu wese wiyemeje gukora igikorwa cyo guhinga, gutunganya, gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga no gukoresha urumogi n’ibikomoka ku rumogi, agamije gusa ubuvuzi cyangwa ubushakashatsi.

Ingigo ya 8 igaragaza ko ufite uruhushya rwo guhinga ni we gusa wemerewe gusaba icyemezo cyo gutumiza mu mahanga cyangwa icyo kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice biterwa by’urumogi.

Umuntu ushaka gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga imbuto, uturemangingo ndangasano n’ibindi bice biterwa by’urumogi abisabira uruhushya mu rwego rubifitiye ububasha igihe cyose agiye kubitumiza cyangwa kubyohereza mu mahanga.

Uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibikomoka ku rumogi runakubiyemo gukora ibikorwa by’ubushakashatsi n’iterambere birenze ibyo gutunganya uturemangingo ndangasano.

Uwahawe uruhushya rwo gutunganya urumogi n’ibirukomokaho yandikisha buri bwoko bw’urumogi n’ibirukomokaho byatunganyijwe neza mu rwego rubifitiye ububasha, akabiherwa icyemezo.

Umuntu ushaka gutumiza cyangwa kohereza mu mahanga urumogi n’ibikomoka ku rumogi abisabira icyemezo mu rwego rubifitiye ububasha igihe cyose agiye kubitumiza cyangwa kubyohereza mu mahanga.

Umuntu ushaka gukora ubushakashatsi ku rumogi n’ibikomoka ku rumogi, abisabira uruhushya urwego rubifitiye ububasha. Uruhushya ruteganywa muri iri teka rumara igihe cy’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa.

Urwego rubifitiye ububasha rugena kandi rugatangaza ibisabwa kugira ngo umuntu abone uruhushya cyangwa icyemezo bivugwa mu ngingo ya 5 y’iri teka. Urumogi n’ibikomoka ku rumogi mu buvuzi bikoreshwa gusa igihe byanditswe n’umuganga w’inzobere.

Ingingo ya 15 y’iri teka, ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi aha Polisi y’u Rwanda gahunda y’umutekano kugira ngo iyemeze. Polisi y’u Rwanda ishobora gushyiraho izindi ngamba ziyongera ku zivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo.

Umutekano w’ahahingwa n’ahatunganyirizwa urumogi cyangwa ibikomoka ku rumogi ucungwa mu buryo buhujwe bugizwe n’ibice bitatu (3) ari byo igice cy’imbere, icyo hagati n’icy’inyuma.

Umutekano w’igice cy’imbere ushinzwe uwahawe uruhushya n’isosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera ibifitiye uruhushya akoresha. Umutekano w’igice cyo hagati n’uw’igice cy’inyuma ushinzwe Polisi y’u Rwanda.

Ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi, sosiyete itanga serivisi z’umutekano, Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, inzego za Leta zishinzwe gutanga impushya n’ibyemezo n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage bakurikirana ko ibisabwa mu rwego rw’umutekano byubahirizwa, bagahanahana amakuru kandi bagafatanya hagamijwe gucunga umutekano.

Urwego rubifitiye ububasha rushobora kwambura uruhushya uwaruhawe, iyo ufite uruhushya atubahirije ibiteganywa n’iri teka, amategeko cyangwa amabwiriza bibigenga.

Uwambuwe uruhushya ashobora gutakambira urwego rubifitiye ububasha mu gihe kitarenze ukwezi kumwe guhera igihe yamenyesherejwe icyemezo cyo kwamburwa uruhushya.

Ufite uruhushya rwo gukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi ashyikiriza urwego rubifitiye ububasha raporo hakurikijwe amabwiriza ashyirwaho n’urwo rwego.