Print

Abantu 7 bahitanwe na Covid-19 mu Rwanda abandi 757 barandura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2021 Yasuwe: 1826

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko abantu barindwi bahitanywe na COVID-19 mu Rwanda bituma umubare w’abamaze kwicwa n’iki cyorezo ugera kuri 427.

Abahitanwe na Covid-19 barimo abagore batatu b’imyaka 73, 63 & 39, abagabo batatu b’imyaka 78 na babiri b’imyaka 40 (i Kigali) n’umugabo w’imyaka 81 (i Rusizi).

Abanduye uyu munsi: 757.Umujyi wa Kigali wabonetsemo abanduye benshi bagera kuri 280.

Hakize abantu 182, abakirwaye bageze ku 9,685 bakaba barimo 35 barembye.

Abaturarwanda barasabwa kutirara kuko icyorezo cyakajije umurego ndetse hakomeje gufatwa ingamba nshya zigamije gukumira ikwirakwizwa ryacyo, harimo no kwirinda ingendo zitari ngombwa no kwirinda guhurira ahantu hahurira abantu benshi kandi hafunganye.

Guverinoma y’u Rwanda yafashe ingamba nshya zigamije guhosha umuvuduko w’ubwandu bw’iki cyorezo, aho ingendo zihuza Umujyi wa Kigali n’izindi Ntara ndetse n’izihuza Uturere zabaye zihagaritswe, n’amasaha yo kuba abantu bakiri mu ngendo zitandukanye akarangirana na saa moya z’umugoroba (19:00).

Mu gihe u Rwanda rutaragera nibura ku rugero rwa 60% bagomba gukingirwa, buri wese arasabwa kwitwararika no kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ari yo gusiga intera ya metero, kwambara neza agapfukamunwa no gukaraba intoki kenshi bakoresheje amazi meza n’isabune cyangwa alukolo yabugenewe.



Comments

bf 29 June 2021

nugukomeza kwirinda icyorezo kimeze nabi .ariko polisi idufashe abashoferi batwara bus nyabugogo gatsata barenza umubare imodoka zigenewe. bari kwishyuza ibiceri kuburyo umuntu kwirinda ataha za nyacyonga imodoka iba itwaye 120/100 abashoferi ntacyo bitaho bareba inyungu zabo gusa bibaye byiza hajya habaho gutungurana bakabara abagenzi zitwaye kuko birakabije.