Print

Euro 2020: Ubusuwisi bwababaje Ubufaransa mu gihe Espagne yatanze ibirori bya ruhago

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2021 Yasuwe: 1510

Ubusuwisi bwafatwaga nk’insina ngufi Ubufaransa buracaho bwigendera,bwatunguranye bugera muri ¼ nyuma yo kwishyura ibitego 3-1 bwari bwatsinzwe mu minota ya nyuma amakipe yombi ajya mu minota 30 y’inyongera ntihaboneka igitego hitabazwa penaliti zarangijwe na Kylian Mbappe wakuyemo igihugu cye cy’Ubufaransa.

Ubusuwisi nibwo bwatangiye neza muri uyu mukino w’ishyiraniro kuko bwafunguye amazamu ku munota wa 15 ku gitego cyatsinzwe n’umutwe na Haris Seferović ku mupira mwiza yahawe na Steven Zuber.Iki gitego cyafashije Ubusuwisi kurangiza igice cya mbere buyoboye.

Mu gice cya kabiri,Ubusuwisi bwagarutse bucungana n’Ubufaransa ndetse buza kubona amahirwe akomeye yo kurangiza umukino hakiri kare ubwo bwahabwaga Penaliti nyuma y’aho Benjamin Pavard ategeye mu rubuga rw’amahina Steven Zuber ku munota wa 54.

Iyi penaliti yatanzwe na VAR nyuma y’aho umusifuzi yayirengagije,yahawe myugariro Ricardo Rodriguez ku munota wa 55,ariko ayitera nabi umunyezamu Hugo Lloris ayikuramo.

Ubusuwisi bukimara gutera inyoni aya mahirwe,Ubufaransa bwahise buzamuka buhita bushyiramo igitego cya mbere ku munota wa 57 gitsinzwe na Karim Benzema ku mupira mwiza yahawe na Kylian Mbappe.

Ntibyatinze ku munota wa 59,Ubufaransa bwahise bwongera kuzamuka bushyiramo igitego cya kabiri nabwo gitsinzwe na Karim Benzema ku mupira yahawe na Antoine Griezmann.

Ubufaransa bwasaga n’ubushimangira intsinzi ku munota wa 75 ubwo Paul Pogba yateraga ishoti rikomeye ari inyuma y’urubuga rw’amahina,umunyezamu Sommer asanga wageze mu nshundura.Ubufaransa bwahise bwizera intsinzi hakiri kare.

Umutoza w’Ubusuwisi abonye ko atsinzwe,yasabye abakinnye be kudacika intege ashyiramo amaraso mashya arimo Vargas na Christian Fassnacht akuramo abo agenderaho nka Zuber na Embolo baje bakurikira Shaqiri wari wananiwe.

Ubusuwisi bwari bukomeye hagati kuri Granit Xhaka,bwagerageje kumena hagati h’Ubufaransa hari hasi cyane by’umwihariko kuri N’golo Kante,bikubitira ku bwugarizi bw’Ubufaransa bwagaragaje imbaraga nke,bwishyura ibi bitego 2 bwari bwatsinzwe.

Igitego cya kabiri Ubusuwisi bwacyishyuye ku munota wa 81 gitsinzwe na Haris Seferovic ku mupira mwiza yahawe na Kevin Mbabu.

Akaga k’Ubufaransa kageze ku munota wa90 ubwo Mario Gavranovic yasigaga ab’inyuma b’Ubufaransa asigarana n’Umunyezamu Lloris amutera ishoti rikomeye cyane umupira ugana mu nshundura.Iminota 90 yarangiye ari 3-3 amakipe yombi ajya mu minota 30 y’inyongera.

Iyi minota 30 yabaye iyo kwirwanaho k’Ubusuwisi kuko bwasatiriwe cyane n’Ubufaransa ariko burokorwa nuko Kylian Mbappe yari hasi cyane ndetse afite inyota yo kubona igitego kurusha gufatanya na bagenzi be.

Iminota 120 yarangiye nta gitego kindi kigiyemo hitabazwa penaliti zahiriye Ubusuwisi kuko bwatsinze 5-4 z’Ubufaransa.

Ku ruhande rw’Ubusuwisi Penaliti zinjijwe na Mario Gavranovic, Fabian Schaer, Manuel Akanji , Ruben Vargas na Admir Mehmedi.

Abateye penaliti zikinjira ku ruhande rw’Ubufaransa ni,Paul Pogba,Olivier Giroud,Marcus Thuram na Presnel Kimpembe mu gihe Kylian Mbappe yateye iya nyuma umunyezamu Yann Sommer ayikuramo.

Mu wundi mukino wa 1/16 wari uryoheye ijisho, wahuje Espagne na Croatia aho warangiye iyi kipe luis Enrique itsinze Croatia ibitego 5-3.

Croatia niyo yafunguye amazamu ku gitego cyitsinzwe na Pedri ku munota wa 20 ubwo yaherezaga umupira umunyezamu we Unai Simon ananirwa kuwufunga wigira mu izamu.

Espagne yari ku rwego rwo hejuru cyane,yishyuye iki gitego ku munota wa 38 gitsinzwe na Pablo Sarabia ku ishoti rikomeye yateye nyuma y’akavuyo kari kabaye mu rubuga rw’amahina bagenzi be bashotagura amazamu mu izamu umunyezamu wa Croatia ayakuramo.

Espagne yagarutse mu gice cya kabiri yariye karungu ishyiramo ibindi bitego 2 birimo icya Cesar Azpilicueta ku munota wa 57 n’icya Ferran Torres ku munota wa 77.

Croatia itacitse intege,yaje kwishyura igitego cya kabiri ku munota wa 85 gitsinzwe na Mislav Orsic hanyuma bidatinze ku munota wa 2 kuri 6 bari bongereye kuri 90 Croatia ibona igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Mario Pasalic n’umutwe ku mupira yahawe na Orsic.

Iminota 90 yarangiye ari 3-3 hitabazwa indi minota 30 y’inyongera yahiriye cyane Espagne kuko yabonye igitego cya 4 ku munota wa 100 gitsinzwe na Alvaro Morata, hanyuma ku munota wa 103 uwitwa Mikel Oyarzabal ashyiramo icya 5.Umukino warangiye Espagne itsinze Croatia ibitego 5-3.

Ubusuwisi bwatunguye Ubufaransa buzahura na Espagne yakuyemo Croatia muri ¼ cy’irangiza.





Espagne yatanze ibirori bya ruhago inyagira Croatia 5-3