Print

Kylian Mbappe yasabye imbabazi abakunzi b’Ubufaransa yatengushye ku mukino w’Ubusuwisi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2021 Yasuwe: 1253

Mbappe witwaye nabi cyane muri uyu mukino aho yagaragaye nk’ushaka igitego ku giti cye aho gukorana na bagenzi be,byatumye ahusha ibitego byinshi.

Icyakora nk’umukinnyi w’umuhanga,niwe wahaye Benzema umupira wavuyemo igitego cya mbere cy’Ubufaransa nubwo we ku giti cye umusaruro we muri iyi Euro wabaye muke.

Mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye,Mbappe yagize ati “Biragoye guhindura paji.Agahinda ni kenshi nyuma y’uku gusezererwa ntitubashe kugera ku ntego yacu.Mbasabye imbabazi kuri iyi penaliti.Nashakaga gufasha ikipe ariko natsinzwe.

Kubona ibitotsi biragoye ariko ikibabaje ibi n’ugutsinda no gutsindwa biba muri iyi siporo nkunda cyane.Ndabizi ko namwe abafana mubabaye ariko ndashaka kubashimira ku bw’ubufasha bwanyu n’uburyo muhora mutwizeye.

Ikintu cy’ingenzi n’ukugaruka dufite imbaraga nyinshi mu marushanwa akurikiyeho.Amahirwe masa ku Busuwisi.”

Kapiteni w’Ubufaransa Lloris yanze gutunga urutoki Mbappe wahushije Penaliti.Yagize ati “Dutsinda turi hamwe no gutsindwa turi hamwe.Nitwe ba nyirabayazana bo gusezererwa muri iri rushanwa.Nta gutungana intoki.Tugomba guhangana n’imvune ariko nta rwitwazo dufite.”

Mugenzi we Varane yavuze ko nta muntu wo kunenga muri uyu mukino batsinzwe aho yemeje ko penaliti ari nk’urusimbi bagombaga kuba batsinze kare kuko babonye amahirwe menshi aho kwizerera mu gutera penaliti.

Ubusuwisi bwatsinze Ubufaransa buzahura na Espagne kuwa 02 Nyakanga uyu mwaka muri 1/4 cy’irangiza cya Euro 2020.