Print

Kwemererwa guhinga urumogi mu Rwanda bizaba bisaba iki? Itegeko ryasohotse

Yanditwe na: KAREGEYA Jean Baptiste Omar 29 June 2021 Yasuwe: 1134

Itegeko riteganya ibisabwa kubahirizwa ahahingwa n’ahatunganyirizwa urumogi bimwe mu byo riteganya ni uko hagomba kugira inzitiro ebyiri, irondo rigakoreramo hagati.

Iteka rya Minisitiri no 003/Moh/2021 ryo kuwa 25 Kamena 2021 rigena ibisabwa ku buhinzi n’imitunganyirize y’urumogi n’ibirukomokaho. Mu ngingo yaryo ya 15 kugeza kuya 18, bavuga ku mutekano w’ahakorwerwa ibijyanye n’urumogi, ko hagomba kuba inzitito ebyiri, kandi irondo rigakorerwa hagati ya zombi.

Amabwiriza ajyanye no guhinga urumogi yari ategerejwe, nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yo kuwa 12 Ukwakira 2020 yemereje “Ikoreshwa ry’urumogi mu buvuzi n’ubushakashatsi bw’imiti”. Ashingiye kandi ku Itegeko n° 03/2012 ryo kuwa 15/02/2012 rigena imikoreshereze y’ibiyobyabwenge n’urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 7.

Ingingo ya 15 y’iri tegeko ivuga ku ngamba zirebana n’umutekano, aho Ukora ibikorwa byerekeye urumogi n’ibikomoka ku rumogi aha Polisi y’u Rwanda gahunda y’umutekano kugira ngo iyemeze.

Dore ibintu 12 by’ibanze bigomba gukurikizwa:

1° gushyiraho uruzitiro rw’ibice bibiri;

2° kuba hari irondo rikorerwa hagati y’ibice bibiri by’urwo ruzitiro;

3° gukoresha sosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yemewe, icunga umutekano wo hanze amasaha yose agize umunsi kandi mu minsi yose igize icyumweru;

4° amatara y’umutekano;

5° kamera zifashishwa mu kugenzura umutekano;

6° iminara yifashishwa mu gucunga umutekano;

7° uburyo bwo gutahura ibyinjiye mu buryo butemewe;

8° icyumba cyo kugenzura itumanaho;

9° ibimenyetso bimyasa;

10°gukoresha uburyo bwo kugenzura abinjira n’abasohoka harimo abakozi b’ikigo n’abandi bantu babiherewe uburenganzira, mu gihe cyo kwinjira no gusohoka mu kigo;

11°kuba abakozi n’abandi bantu bahawe uburenganzira bwo kwinjira mu kigo, bagomba kwambara imyambaro ibarinda idafite imifuka ibikwa ahantu habugenewe;

12°gucunga imfunguzo n’ingufuri.

Polisi y’u Rwanda ishobora gushyiraho izindi ngamba ziyongera ku zivugwa mu gika cya 2 cy’iyi ngingo, kandi ikanagenzura ku buryo buhoraho iyubahirizwa rya gahunda y’umutekano.

Ingingo ya 16 nayo igaruka ku mutekano, aho igira iti: Umutekano w’ahahingwa n’ahatunganyirizwa urumogi cyangwa ibikomoka ku rumogi ucungwa mu buryo buhujwe bugizwe n’ibice bitatu (3) :

Igice cya mbere: Umutekano wacyo ushinzwe uwahawe uruhushya n’isosiyete itanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera ibifitiye uruhushya akoresha.

Igice cya kabiri (cyo hagati) n’uw’icya gatatu cy’inyuma ushinzwe Polisi y’u Rwanda.

Iyubahirizwa ry’uyu mutekano kandi rikorwa ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda, inzego za Leta zishinzwe gutanga impushya n’ibyemezo n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage ndetse na nyirubwite bagahanahana amakuru; nk’uko biteganywa n’ingingo ya 17.

Kutubahiriza ibisabwa, byaviramo nyirigikorwa kwamburwa uruhushya ndetse akanacibwa amande yagera kuri miliyoni 50.