Print

RIB yerekanye abakekwaho kwiba umushoramari asaga miliyari hakoreshejwe ubwambuzi bushukana

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2021 Yasuwe: 3637

Mu cyumweru gishize nibwo RIB yatangaje ko yafashe padiri mukuru wa Paruwasi ya Rwamagana,Ingabire Jean Marie Theophile,nyuma yo gusaka iwe bakamusangana amafaranga miliyoni 400 FRW yari yabikijwe n’umwe mu bakekwaho ubujura bafitanye isano.

Umuvugizi wa RIB,Dr Murangira B. Thierry, yavuze ko aya mafaranga uyu mupadiri yayabikijwe na mubyara we ari mu bashinjwa kuyiba.

Kuri uyu wa Kabiri,nibwo RIB yerekanye abantu 2 bakekwaho kwiba aya mafaranga ndetse n’ibyitso byabo.

RIB yavuze ko ku bufatanye na Polisi y’u Rwanda, uwo mushoramari ukomoka muri Hongrie yasubijwe ayafashwe yose hamwe agera kuri miliyoni 771 y’u Rwanda muri 1 000 000 000 Frw yari yibwe, agizwe n’inoti z’ama-Euro, amadorari, n’amanyarwanda.

RIB ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yagize iti "Ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’abaturage, RIB yafashe abajura 02 n’ibyitso byabo, igaruza ama Euro 324,650£ amadorali 344,700$, n’amafaranga y’u Rwanda 37,421,000frw, yose hamwe angana na 771,701,000 frw ku mafaranga agera kuri miliyari imwe y’amanyarwanda (1,000,000,000frw) yari yibwe umushoramari hakoreshejwe ubwambuzi bushukana.

Hafatiriwe kandi ikilo kimwe (1Kg) cya zahabu, imodoka ebyiri ndetse n’ibibanza 31 byaguzwe muri ayo mafaranga y’amajurano.

Dosiye yashyikirijwe Ubushinjacyaha mu gihe iperereza rikomeje kugirango hafatwe n’abandi babigizemo uruhare hanagaruzwe amafaranga asigaye kugira ngo ahabwe nyirayo.

RIB irongera gushimira abantu bose bagize uruhare mu ifatwa ry’aba bagizi ba nabi, inaburira abafite umugambi wo kwiba iby’abandi ko nta mwanya bafite mu #Rwanda kuko inzego zifatanyije n’abaturarwanda zitazabihanganira na gato.