Print

Eswatini: Leta yavuze ku makuru y’ihunga rya Mswati III

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 29 June 2021 Yasuwe: 3064

Leta ya Eswatini irahakana inkuru zivuga ko Umwami Mswati III yahungiye mu gihugu gituranyi mu gihe imyigaragambyo y’abavuga ko bashaka demokarasi yahindutse urugomo.

Itangazo rya minisitiri w’intebe Themba Masuku rivuga ko umwami akiri mu gihugu "akomeje kuyobora imikoranire na guverinoma mu kugera ku ntego y’ubwami."

Amakuru atandukanye yavugaga ko Mswati yaba yahunze igihugu mu gihe imyigaragambyo imaze gukomera. Ikinyamakuru cya leta muri Africa y’Epfo SABC cyavuze iby’uko guhunga kwa Mswati.

Leta yasabye abaturage ituze, amahoro no kwirinda kwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Abashinzwe umutekano muri Eswatini - yahoze yitwa Swaziland - basakiranye n’abigaragambya bari gusaba impinduka mu itegekoshinga.

Iyi myigaragambyo yari ikomeye cyane muri weekend ishize, nubwo bwose leta yari yabujije ibikorwa byose byo kwigaragambya.

Abigaragambya bivugwa ko bamwe bakomeretse, barasaba Umwami Mswati kwemera amavugurura ya demokarasi, harimo n’amatora.

Eswatini nicyo gihugu cya Africa cyonyine gitegekwa byuzuye n’ubwami.

Umwami Mswati III w’imyaka 53 yimye ingoma mu 1986 ubwo yari afite imyaka 18 yasimbuye se Sobhuza II wategetse iki gihugu imyaka 82.

Mswati III anengwa kubaho mu buzima buhenze cyane, mu gihe hafi 60% by’abaturage babaho mu bukene aho batunzwe no munsi ya $1.90 ku munsi nk’uko Banki y’isi ibivuga.

Mu myaka ishize, Sam Mkhombe wahoze ari umunyamabanga wihariye wa Mswati (2004 kugeza 2011) yabwiye BBC ko "Umwami ari ingenzi cyane ku gihugu cy’aba-Swazi kuko ari ikimenyetso cy’ubumwe n’ikirango cyabo."

Mkombe yagize ati: "Abantu bakunda umwami wabo kandi bemera ko bamuhawe n’Imana."

BBC