Print

Umusore wihinduye umukobwa yambitswe ikamba rya Miss Nevada [AMAFOTO]

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 June 2021 Yasuwe: 2981

Ibintu byo guhindura igitsina bimaze kumenyerwa cyane cya mu bihugu byateye imbere ko umuntu abashaka kwihinduza igitsina bigakunda.Umuhungu akaba yakwihinduza umukobwa cyangwa umukobwa akaba akaba yakwihinduza umuhungu, aho binyura mu kwibagisha bakamuhindura undi muntu mushya (Plastic Surgery).Aba bantu bihinduje ibitsina bazwi ku izina rya “Transgender”.


Umuhungu wihinduje umukobwa bamwita Transwoman naho umukobwa wihinduje umuhungu yitwa Transmale. Kataluna Enriquez waciye agahigo nawe abarizwa mu ba Transwoman ,we yahoze ari umuhungu nyumaza aza kwegera abanganga bamugira umukobwa.

Kataluna Enriquez wakoze ibitarakorwa n’abanshi ku Isi ,yitabiriye irushanwa ry’ubwiza ryo muri Leta Zunze ubumwe za America rizwi ku izina rya Miss Navada USA .Kumubona muri aya marushanwa byatunguye abantu benshi dore ko nta mahirwe yahabwaga yo kuba yakwegukana iri Kamba.

Ibi uko byari byitezwe siko byabaye kuko byarangiye Kataluna wahoze ari umuhungu arushije abandi bakobwa 21 bari bahanganiye muri iri rushanwa maze yegukana ikamba rya Miss Nevada USA 2021.

Mu butumwa yanyujije kurukuta rwe rwa Instagram yashimiye abantu agira ati “Ndashimira bose bashyigikiye guhera ku umunsi wa mbere .Umuryango mbamo w’abihinduje igitsina ndabashimiye ko mwambaye hafi mbahoza ku mutima ,itsinzi yanjye ni iyacu twese twanditse amateka.”

Yakomeje agira ati “ Mukomeze kuryoherwa n’ukwezi kwacu(Pride Mounth”).Ibi yabishyize mu ibara ry’umukororombya werekana abantu bari mu muryango wa LGBTQs ugizwe n’ahibihinduje igotsina n’abatinganyi ndetse anasoza abifuriza ukwezi kwiza kwabagenewe dore ko ukwezi kwa 6 kwahariwe abantu nkawe.

Enriquez ubaye umuhungu wihinduye umukobwa wa mbere utsindiye ikamba rya Nyampinga ateganijwe kuzitabira amarushanwa ya Nyampinga wa Leta Zunze Ubumwe za America (Miss USA) azaba mu kwezi k’Ugushyingo uyu mwaka.


Refe:/people.com