Print

Dore aba nibo basore bakurura cyane abakobwa muri iyi minsi

Yanditwe na: Rebecca UFITAMAHORO 30 June 2021 Yasuwe: 3483

Iyi nkuru iribanda ku byo ubushakashatsi bwerekanye abakobwa bakunda ku muhungu nk’uko byanditswe ku rubuga Elcrema rwibanda ku nkuru z’urukundo n’imibanire.

1. Abasore b’ibigango

Abagabo bafite ibigango, ibituza binini, bafite amaboko n’uburyo bugaragaza ko bubakitse barakundwa cyane.

Ubushakashatsi bwakozwe na UCLA (University of California, Los Angeles), bwagaragaje ko iyo umusore adafite ibigango usanga abakobwa batamushidukira cyane nk’uko bihambira ku musore ugaragaza ko ateye kigabo koko.

2.Abasore bakunda umuziki

Abakobwa bakunda abagabo bazi ibijyanye n’umuziki byaba kuririmba cyangwa se gucuranga. Ubushakashatsi bwagaragajwe n’Ikinyamakuru kitwa Psychology of Music bwerekanye ko umukobwa bimworohera guha nimero ye ya telefoni umuhungu ucuranga gitari kurenza undi usanzwe.
3.Umusore ukunda abana

Ubushakashatsi bwakozwe mu Bufaransa bwagaragaje ko abagabo cyangwa abasore bakunda abana bato usanga abakobwa babakunda cyane kurenza abatabitaho.

Impamvu abakobwa bakunda aba basore ngo ni uko baba bumva uwo muntu naba umugabo azamenya kwita ku bana be akabatetesha akanabaganiriza

4.Abasore b’intyoza

Ubushakashatsi bwakorewe mu Bwongereza bwagaragaje ko abakobwa benshi usanga bikundira abasore bashabutse b’inganirizi aho gukunda ba bahungu bavuga make cyangwa bahora bacecetse.

5.Abasore bagira ubuntu

Ubushakashatsi bwakoze na Kaminuza ya Cornell yo muri Amerika bwagaragaje ko abagore hafi ya bose bakunda umugabo ugira ubuntu , mbese wita kandi agakemura ibibazo by’abandi.

Umugabo urekura ikiganza cye agatanga usanga aba nka rukuruzi ituma abakobwa bamukunda kuko abagore banga umuntu ugira ubugugu niyo bo baba babugira.

6. Abasore basetsa

Abasore basekeje cyangwa basetsa (funny men) usanga abakobwa baba babarwanira.

Nkuko byagaragajwe na Kaminuza ya Stanford , ngo abakobwa benshi berekanye ko bashimishwa no gukundana n’abahungu basetsa

Refe:https:elcrema.com