Print

Jose Mourinho yahishuye ikosa Deschamps yakoze rigatuma Ubufaransa busezererwa muri Euro 2020

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 30 June 2021 Yasuwe: 2713

Ubufaransa bwasaga n’ubwarangije umukino kugeza ku munota wa 80 kuko bwari bufite ibitego 3-1,ariko Ubusuwisi buza guturuka inyuma burabishyura ndetse bigeze kuri penaliti busoza akazi.

Mourinho, yavuze ko umutoza Deschamps atagombaga gufata umwanzuro wo gukura mu kibuga Antoine Griezmann akamusimbuza Moussa Sissoko mu minota ya nyuma kuko ngo byatumye abakinnyi b’Ubufaransa birara.

Mourinho yagize ati “Ntekereza ko Ubufaransa bwari bwatangiye kwishimira intsinzi kandi ntekereza ko mu mupira w’amaguru ubikora nyuma.Batangiye ibirori hakiri kare.

Bakinnye neza,ukuntu bari bahinduye umukino ku bitego byiza bya Benzema ndetse n’igitego cyo ku rwego rwo hejuru cya Pogba.Ariko nyuma ntekereza ko bahise bigira mu birori.

Ntekereza inshuro nyinshi ko Deschamps yakoze ikosa rimwe.Iyo uri mu mukino bishoboka ko mwajya mu minota 30 y’inyongera,witondera impinduka ukora.
Iyo usimbuje ku munota wa 89 ugakuramo umukinnyi mwiza wawe wakinaga neza nka Antoine Griezmann ukamusimbuza Moussa Sissoko iyo atari mu mukino usaba iminota 30 y’inyongera nta kibazo.Ariko bishoboka ko mwajya mu minota 30,iyo bakwishyuye ku munota wa 91,92 ubura uko usimbuza Benzema wavunitse kuko bituma ubura abakinnyi 2 bakomeye.

Mu minota 30 y’inyongera ntabwo Ubufaransa ntabwo bwari gutsinda kuko nta mbaraga bwari bufite zo kubikora.

Ndatekereza ko Deschamps yabonye ko yakoze ikosa kandi byaba kuri buri wese muri twe gusa ubunararibonye buradufasha.Iyo ushobora kujya mu nyongera ntabwo ukuramo umwe mu bakinnyi beza ugenderaho.”

Ubufaransa bwatwaye igikombe cy’isi 2018 bwasezerewe rugikubita muri Euro 2020 hamwe na Portugal,Ubudage na Croatia.