Print

Umukinnyi wa Arsenal yarokotse impanuka y’imodoka yagonganye n’indi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2021 Yasuwe: 1705

Uyu myugariro w’imyaka 23 yarusimbutse ubwo imodoka ye yo mu bwoko bwa Mercedes G-Wagon yaguze akayabo k’ibihumbi £105,000 yaryamiraga urubavu nyuma yo kugongana n’indi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Umuvugizi wa Arsenal yagize ati “Twamenye impanuka y’imodoka Ainsley Maitland-Niles.Ainsley ntabwo yakomeretse ari mu rugo.”

Uyu mukinnyi yagaragaye ari kureba uko imodoka ye yangiritse ndetse nyuma yaje kwicara ku ruhande afata telefoni ye arahamagara.

Amashusho yafashwe n’abari mu modoka zatambukaga,yagaragaje uyu mukinnyi afite agahinda kenshi kiyongera kuko kudahamagarwa mu ikipe ya Gareth Southgate iri kwitwara neza muri Euro 2020.

Uwahaye amakuru The Sun yagize ati “Ubwo twarimo gutambuka twabonye Maitland-Niles ari iruhande rw’umuhanda.Byagaragaraga ko ameze neza.Yari yicaye ari kuri telefoni ariko imodoka ye yari yangiritse.

Ndatekereza ko yagize amahirwe yo kurokoka.Natekereje ko yari yarangaye ari gutekereza ku hazaza h’umwuga we.

Abapolisi n’abashinzwe kuzimya umuriro bose bageze ahabereye iyi mpanuka ya 7:30 za mu gitondo.

Undi musaza bagonganye yari ku ruhande, ari gufashwa n’abashinzwe kuzimya umuriro nyuma y’iyo mpanuka.

Maitland-Niles afite ubuhanga mu bwugarizi aho ashobora gukina iburyo cyangwa ibumoso cyangwa se agakina hagati mu kibuga.Amaze gukinira Arsenal imikino 64 yatsinze igitego kimwe.

Maitland-Niles yageze muri Arsenal ku myaka 6 azamukira mu bato kugeza azamuwe mu ikipe ya mbere muri 2014.Amaze guhamagarwa inshuro 5 mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.




Maitland-Niles yarokotse impanuka y’imodoka