Print

Perezida wa FC Barcelona yatanze amakuru adashimishije ku byerekeye kugumana Lionel Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2021 Yasuwe: 2635

Hashize iminsi 7,504 kizigenza Lionel Messi asinyiye amasezerano ya mbere ikipe ya FC Barcelona,gusa kuva uwo munsi kugeza kuwa 30 Kamena 2021,ntabwo yari yakabayeho adafite ikipe nkuko bimeze uyu munsi.

Lionel Messi na Barca bamaze igihe kinini baganira ku masezerano mashya ariko impande zombi ntizirabasha kumvikana nkuko Perezida w’ikipe,Laporta yabitangarije Onda Cero.

Yagize ati “Turashaka kugumana Leo kandi nawe arashaka kuguma mu ikipe.Ibintu byose biragenda neza ndetse turi gushaka igisubizo cyadushimisha twese.Ubu bimeze nk’umukino mwiza.

Nakishimiye gutangaza ko Leo azaguma mu ikipe ubu ariko ntibishoboka kubera ko hari ibintu bitararangira.”

Perezida Laporta ari mu ntambara yo kugumana uyu mwami wa ruhago kuko asobanura buri kimwe ku ikipe ya FC Barcelona.

Uyu mugabo yabwiye abafana ko yifuza kugira ikipe itwara La LIGA buri mwaka gusa ikibazo gihari nta mafaranga akiri ku isoko ariyo mpamvu bari batekereje Super League ariko ikamaganwa na benshi.