Print

Uganda:Abarashe kuri Gen Wamala bakica umukobwa we bafashwe umwe aricwa

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 1 July 2021 Yasuwe: 2309

Mu gitondo cyo ku wa 1 Kamena 2021 nibwo abagizi ba nabi barashe ku modoka yari itwaye Gen Katumba bica umukobwa we n’umushoferi wari ubatwaye.

Aba bagizi ba nabi bivugwa ko bari kuri moto,bamishe amasasu menshi ku modoka ya Gen Wamala wabaye umugaba w’ingabo za Uganda, ubu akaba ari Minisitiri w’imirimo n’ubwikorezi, bica umukobwa we Brenda Nantongo n’umushoferi we Haruna Kayondo.

Umuyobozi Wungirije muri Polisi ya Uganda, Gen Paul Lokech, kuri uyu wa Kane tariki 1 Nyakanga 2021, yabwiye itangazamakuru ko abantu bane bose bagabye igitero kuri Gen Wamala bamaze gufatwa ndetse umwe yarashwe agahita apfira muri icyo gikorwa cyo kubafata.

Mu bafashwe harimo uwitwa Ismael Hussein Sserubula w’imyaka 38, Nyanzi Yusuf Siraje w’imyaka 46. Ni mu gihe uwarashwe agapfa yitwaga Hussein Wahab Lubwama bahimbaga Master.

DIGP Gen Paul Lokech yavuze ko aba bose bakurikiranyweho kwica Brenda Nantongo [umukobwa wa Gen Wamala] no kugeregeza kwica Gen Wamala.

Ubuyobozi bwa Polisi ya Uganda bwahishuye kandi ko abagabye iki gitero babarizwa mu Mutwe wa ADF uyobowe na Shiek Abudin Hubaida Taheel Bukenya ukiri kwihishahisha mu mashyamba yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Brenda Nantongo wapfuye afite imyaka 32,yahise ashyingurwa aho ibinyamakuru byo muri Uganda byavuze ko yari aherutse kurangiza amashuri ya kaminuza muri Amerika akagaruka gukorera muri Uganda abisabwe na se.

Nantongo Brenda witabye Imana yari amaze imyaka itatu atashye mu gihugu cye cy’amavuko, dore ko ubuzima bwe bunini yabumaze muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yigaga. Yitabye Imana hashize igihe gito atangiye gukora mu Kigo cya gisirikare giherere Bombo, nk’umujyanama mu by’ubuzima.