Print

Xavi yanenze umutoza Luis Enrique anavuga kuri Lionel Messi

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2021 Yasuwe: 1744

Xavi yavuze ko umwanzuro w’umutoza Luis Enrique wo kudahamagara umukinnyi wo muri Real Madrid muri Euro 2020 ariwo utuma ikipe ye itukwa na benshi.

Yagize ati “Byari bigoye gutwara igikombe muri Espagne ariko twarabikoze.Ubu biragoye cyane kuba umutoza Luis Enrique atarahamagaye abakinnyi bo muri Real Madrid.

Kunengwa bizaba byinshi cyane kubera uwo mwanzuro kandi agomba kwiga kubyakira.”

Uyu mugabo utoza muri Qatar,yabajijwe ku kuba Messi atarongera amasezerano mashya.

Yagize ati “Tugomba gutegereza tukareba uko bizagenda.Ndumva ko Messi yishimye muri FC Barcelona.Ingingo zose zivuga ko azongera amasezerano kandi arabikwiriye.

Barcelona ikeneye Leo [Messi] kandi na Leo akeneye Barcelona,mu minsi mike birakunda.Ashaka kwishima kandi muri Barcelona arishimye.Ndabizi neza arongera amasezerano vuba.”

Xavi yashimye cyane umusore ukiri muto witwa Pedri ukinira FC Barcelona uri kwitwara neza mu ikipe y’igihugu muri Euro 2020 aho yemeje ko yatunguwe n’ibyo akora ku myaka ye 18.