Print

Covid-19:Abashinzwe Ubuzima mu Rwanda bahakanye ko ubwoko bwa Delta butaraboneka

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2021 Yasuwe: 1103

Ni ukwezi kunihariye 18% y’abamaze kwicwa na COVID-19: Abapfuye bavuye kuri 357 bagera kuri 438.

U Rwanda ruri mu cyumweru cya kabiri cyo kwiyongera kw’abandura n’abapfa kutigeze kuboneka kuva iki cyorezo cyahagera mu kwa gatatu 2020.

Mu minsi 10 ishize imibare y’abandura bashya iri ku kigereranyo cyo hejuru ya 800 buri munsi, mu gihe abamaze gupfa batangajwe muri iyo minsi ari 75.

Ishami rya UN ryita ku buzima ku isi WHO/OMS riravuga ko imibare ya Covid muri Africa iri kuzamuka kurusha ibindi bihe byose, kubera amoko mashya kandi yandura vuba y’iyi virus.

OMS ivuga ko mu byumweru bitandatu bishize imibare y’abandura yazamutse ku kigero cya 25% icyumweru ku kindi. Mu gihe abapfa biyongereye ku kigero cya 15% mu bihugu 38 muri icyo gihe.

WHO ivuga ko ubwoko bwa Delta buri kwiyongera cyane mu bihugu bya Africa, ubu bumaze kuboneka mu bihugu 16, mu gihe icyenda muri byo ubu bifite ubwiyongere budasanzwe.

Dr Matshidiso Moeti, ukuriye OMS muri Africa yagize ati: "Umuvuduko n’ingano y’iyi nkubiri ya gatatu muri Africa ni ikintu tutigeze tubona mbere.

"Gukwirakwira kunini kw’amoko mashya yandura vuba bishyize Africa mu kaga ku rundi rwego. Ukundi kwandura kuvuze ukundi kuremba n’izindi mfu."

OMS ivuga ko muri Uganda 66% by’abaremba kubera Covid bari munsi y’imyaka 45 babiterwa n’ubwoko bwa Delta.

Abashinzwe ubuzima mu Rwanda bavuga ko Delta - ubwoko bwabonetse bwa mbere mu Buhinde butarahaboneka, gusa bwabonetse ku rwego rwo hejuru ya 80% mu bipimo byo mu bihugu bituranyi.

Delta niyo yandura vuba cyane kurusha andi moko ya Covid, ku gipimo cyo kwandura kurusha andi moko kiri hagati ya 30 na 60%, nk’uko OMS ibivuga.

WHO ivuga ko imibare yerekana ko Delta yabonetse muri 97% by’ibipimo byafashwe muri Uganda na 79% mu bipimo byafashwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo.

U Rwanda rwafashe ingamba zo gushyiraho akato k’iminsi irindwi ku bagenzi bavuye cyangwa baciye muri Uganda, ariko ingendo hagati yarwo na DR Congo zisa n’izakomeje.

Abinjira mu Rwanda babanza gupimwa Covid, ariko imiterere y’imipaka y’ubutaka hagati y’ibi bihugu yagiye yerekana ko bigoye kugenzura buri muturage wambutse.

Muri rusange imipaka y’ubutaka hagati y’ibi bihugu irafunze, ariko irafunguye ku bwikorezi bw’ibicuruzwa, kandi mu minsi ishize yarafunguwe hakirwa impunzi zahungaga iruka ry’ikirunga mu mujyi wa Goma, DR Congo.

Mu gihe urukingo rwa Covid rurinda abantu kuremba, muri Africa, abamaze gukingirwa byuzuye ni miliyoni 15 gusa, bangana na 1,2% by’abatuye Africa, nk’uko OMS ibivuga.

BBC