Print

"Ntegereje ko duhura tukarushaho kunoza umubano w’ibihugu byacu"-Ibaruwa Perezida Kagame yandikiye mugenzi we Ndayishimiye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2021 Yasuwe: 1976

Muri iyi baruwa,Perezida Kagame atangira ashimira Perezida Ndayishimiye kuba yaramutumiye muri uriya muhango wo kwizihiza isabukuru y’imyaka 59 u Burundi bumaze bubonye ubwigenge.

Ikomeza ivuga ko ubwo butumire bugaragaza ubushake bw’u Burundi mu kongera kubura umubano w’ibihugu byombi umaze imyaka isaga 6 urimo igitotsi.

Perezida Kagame yabwiye mugenzi we ko atazabasha kuboneka muri uriya muhango ariko ko “nzohereza itsinda rizaba riyobowe na Minisitiri w’Intebe Edouard Ngirente uzaba ampagarariye muri uyu muhango udasanzwe.”

Perezida Kagame yavuze ko Abanyarwanda muri rusange na Guverinoma y’u Rwanda ndetse nawe ku giti cye, bamwifuriza amahoro n’uburumbuke yaba we ndetse n’Abarundi bose mu gihe bizihiza iyi sabukuru y’ubwigenge.

Perezida Kagame yasoje avuga ko ategereje ko bazahura [we na Evariste Ndayishimiye] mu gihe bakomeje gukorana mu gushimangira umubano wa kivandimwe w’ibihugu byabo.

Perezida Ndayishimiye nawe yagaragaje ko yishimiye ubu butumwa bwa Perezida Kagame mu birori byo ku munsi w’ejo ndetse yabwiye Dr.Edouard Ngirente ko "Ku barundi urugendo yahagiriye ari nk’ikigitangaza babonye".

Perezida w’Uburundi Evariste Ndayishimiye yavuze ko umunsi w’ejo wabaye ikimenyetso cy’igitabo gishya Uburundi n’u Rwanda bagiye kwandika mu mubano.

Ati: "Turizeye rero ko ivya kera turiko turabisozera, ibishasha bigira bishike.

"Nico gituma uyu munsi w’itariki ya mbere Mukakaro [1/7] itubereye ikimenyetso gikomeye cane ku barundi."

Imbere y’abanyacyubahiro batandukanye,Dr.Edouard Ngirente yavuze ko igihe kigeze ko ibihugu byombi bikorana ku neza y’abanyagihugu babyo.

Yagize ati: "Mfite icyizere ko twese twiteguye gushimangira no guteza imbere umubano wa gicuti n’ubutwererane usanzweho ku nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi.

"Igihe kirageze ngo Urwanda n’Uburundi byishingikirize inkingi zikomeye zifite imizi mu mateka no mu mucyo kugirango tugere ku bukungu n’iterambere birambye".