Print

Real Madrid irashaka guhemukira Manchester United yigeze kuyisuzugura

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2021 Yasuwe: 3051

Amakipe y’ibigugu ku isi yatangiye intambara yo gusuzugurana aho Real Madrid yanze kugurisha Manchester United myugariro Raphael Varane kubera ko iyi kipe yigeze kuyima David de Gea imukeneye cyane.

Uyu mufaransa ugiye kwinjira mu mwaka we wa nyuma w’amasezerano afitanye na Real Madrid,arifuzwa na Manchester United ariko ubuyobozi bwe bwanze kumugurisha.

Amakuru aravuga ko Madrid yifuza kugurisha uyu mukinnyi ariko mu yindi ikipe itari Manchester United imwifuza cyane ngo afatanye na Harry Maguire.

United irashaka kuganira na Madrid byimbitse kuri Varane ariko ngo iyi kipe y’Ubukombe muri Espagne irashaka gukomeza ibintu.

Manchester yabanje kwishyura miliyoni 43 z’amapawundi kuri uyu mukinnyi w’imyaka 28 ariko Florentino Perez yanze aya mafaranga ngo arashaka menshi kubera ko ayifitiye inzika kubera ko yamwimye David de Gea.

Mu myaka yashize,mubano wa Real Madrid na United wari mwiza ubwo iyi kipe yo mu Bwongereza yabagurishaga David Beckham, Ruud van Nistelrooy na Cristiano Ronaldo.

Ibintu byaje kuzamba ubwo United yangaga kurekura David de Gea ku munsi wa nyuma bamutegereje ndetse bamaze kumvikana.

Madrid ngo irashaka kugorana muri gahunda yo kugurisha Varane kugira ngo imubonemo amafaranga menshi n’ukuvuga miliyoni 54 z’amapawundi.