Print

Hakizimana Muhadjiri yateye umugongo AS KIgali yigira muri Police FC

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 2 July 2021 Yasuwe: 1867

Uyu mukinnyi wigeze gukinira Emirates FC yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yanze gukomezanya na AS Kigali yagejeje ku mwanya wa kabiri muri shampiyona iheruka yerekeza muri Police FC umwaka umwe kuri Miliyoni 15.

Hakizimana Muhadjiri w’imyaka 27 yakinnye imyaka itatu muri APR FC nyuma yo kuyigeramo muri Nyakanga 2016 avuye muri AS Kigali yari yamuguze muri Mukura Victory Sports.

Uyu mukinnyi wanatowe nk’uw’umwaka w’imikino 2017/18 mu Rwanda, yari mu beza u Rwanda rufite mu myaka isaga 5 ishize, aho buri gihe yazaga mu ba mbere batsinze ibitego byinshi.

Muhadjiri uvukana na Niyonzima Haruna, yakiniye Etincelles, ayivamo yerekeza muri Kiyovu Sports, nyuma ajya gukinira Mukura Victory Sports yamazemo imyaka ibiri mbere yo kugurwa na AS Kigali atakiniye igahita imutanga muri APR FC.

Mu mwaka w’imikino 2018/2019 , yatsinze ibitego 15 muri shampiyona mu gihe mu Gikombe cy’Amahoro, APR FC yasezerewe muri 1/8 amaze kuyitsindira igitego kimwe mu mikino itatu.

Mu gihe yamaze muri APR FC, yayihesheje igikombe cya shampiyona, igikombe kimwe cy’Amahoro, Super Cup n’irushanwa ry’Intwari.

Mu mwaka amaze muri AS Kigali,yayifashije kurangiza ku mwanya wa 2 ndetse ayifashije kugera mu ijonjora rya 3 ribanziriza amatsinda muri CAF Confederations Cup.