Print

Umugore yamenye amazi ashyushye ku gitsina cy’umugabo we arashya bikomeye

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2021 Yasuwe: 3760

Uyu mugabo utuye I Yaoundé, mu gace kitwa Simbock,yahuye n’uruva gusenya ubwo yatonganaga n’uyu mugore wari utetse amazi yabize niko kuyafata ayamusukaho arashya bikomeye.

Bwana Thierry Ndzana,yavuze ko yabonye ko umugore we agira uburakari bwinshi yiyemeza kumuhunga kugira ngo yirinde ko bazarwana.

Ubwo uyu mugabo yari agarutse mu rugo,uyu mugore ngo yaramushotoye ari nabwo yahise amwiba umugono aba amumenyeho ayo mazi yari amaze kubira.

Uyu mugabo ngo yahise ajyanwa igitaraganywa kwa muganga igitaraganya gusa ngo uyu mugore yahise yangiza imodoka ye na mudasobwa ye.

Uyu mugabo yavuye mu bitaro yasanze uyu mugore yarafunzwe kubera ubu bugizi bwa nabi yamukoreye.