Print

Ubushyuhe muri Canada: Imirabyo yateje imiriro y’agasozi mu ntara ya British Columbia

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2021 Yasuwe: 4016

Leta ya Canada yavuze ko yohereza indege za gisirikare zo gufasha abakora ubutabazi barimo guhangana n’iyo miriro mu ntara ya British Columbia.

Mu ntangiriro y’iki cyumweru, byabaye ngombwa ko abantu bo mu cyaro cya Lytton cyo muri iyo ntara bahunga.

Ku wa kabiri, icyaro cya Lytton cyagize ubushyuhe bwa dogere 49.6C, bwa mbere bwinshi bubayeho mu mateka ya Canada. Icyo cyaro yashegeshwe n’umuriro.

Umuriro muri ako gace - kari mu ntera ya kilometero hafi 260 mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’umujyi wa Vancouver - watumye ku wa gatatu nimugoroba benshi mu bantu 250 bahatuye bahunga imbokoboko (nta cyo bahunganye).

Umukuru w’ako karere (Mayor) Jan Polderman yabwiye BBC ati: "Mu minota hafi 15 umujyi wose wari wuzuye inkongi z’umuriro".

Mu minsi ya vuba aha ishize, ubushyuhe buri hejuru mu buryo budasanzwe bwanageze mu bice bimwe by’amajyaruguru y’Amerika.

Impuguke zivuga ko imihindagurikire y’ikirere yitezweho kwongera ibihe by’ikirere kibi cyane, nk’urugero ubushyuhe bwinshi. Ariko biragoye kuvuga ko ikintu runaka cyabaye cyetewe no kwiyongera kw’ubushyuhe ku isi.

Ku wa gatanu, ikigo cyo mu ntara ya British Columbia cyo kuzimya imiriro y’agasozi cyavuze ko imiriro 136 yari irimo igurumana muri iyo ntara, nyuma y’imirabyo igera ku 12,000 yari yarabije ku wa kane.

Abantu babarirwa mu magana baburiwe ko bishobora kuba ngombwa ko bava mu ngo zabo.

Minisitiri w’ingabo wa Canada Harjit Sajjan yavuze ko leta y’iki gihugu izatanga imfashanyo, irimo n’indege za kajugujugu za gisirikare, n’abasirikare, mu gufasha guhangana n’iyi miriro no kugera ku bantu bugarijwe na yo.

Iyi miriro yatumye imihanda minini imwe ifungwa.

Minisitiri w’umutekano no guhangana n’ibiza Bill Blair yavuze ko ikirere n’imiriro y’agasozi birimo kugira ingaruka "ikomeye" kandi "itari yarigeze ibaho mbere" mu ntara ya British Columbia.

Yagize ati: "Iyi miriro y’agasozi igaragaza ko turi mu bihe bya mbere by’irigaragara ko rizaba iki [impeshyi] rirerire kandi rigoye".

Abategetsi bo mu rwego rw’ubuvuzi bavuga ko ubushyuhe bwinshi bushobora kuba bwaragize uruhare mu mpfu 719 zabayeho giturumbuka (mu buryo butunguranye) muri iki cyumweru.

Mu itangazo yasohoye, Lisa Lapointe, umutegetsi wo mu rwego rugenzura icyateje impfu, yagize ati:

"Nyinshi mu mpfu zabayeho muri iki cyumweru zagaragaye mu bantu bageze mu zabukuru babaga bonyine mu nyubako zirimo ubuhehere bucyeya".

Ubushyuhe bwakomeje kugenda bugabanuka mu bice byegereye amazi magari bya Canada, ariko ntiburacogora cyane mu bice by’imbere mu gihugu.

Ikigo cyo muri British Columbia cyo kuzimya imiriro y’agasozi cyavuze ko kirimo kwitegura indi miriro y’agasozi muri iyi mpera y’icyumweru.

BBC