Print

Umukinnyi uzwi mu Bufaransa yatangaje ko yishimiye kubona Mbappe ababaye nyuma yo guhusha penaliti

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2021 Yasuwe: 3016

Umwe mu bakinnyi bakinannye mu gikombe cy’isi cya 2018,Adil Rami yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kubona Mbappe arira ababaye nyuma yo guhusha penaliti ku Busuwisi kuko ngo bizamufasha gukura akamenya umupira icyo aricyo.

Mu kiganiro yagiranye na RMC Sport, Adil Rami yavuze ko Mbappe nta bunararibonye aragira mu mupira w’amaguru ariyo mpamvu yagombaga guhura n’ibihe bibi akiga isomo.

Ati “Kuba penaliti ye yarakuwemo ni byiza kuri we.Akwiriye kunyura no muri biriya bihe byo gutsindwa,kugwa,kunengwa,kugira ngo akure ndetse amenye icyo umupira aricyo.Ku ruhande rumwe nishimiye kumubona ababaye kuko aribyo bizamufasha gutwara Ballon d’Or.

Rami yavuze ko bari kumwe mu Burusiya mu gikombe cy’isi atigeze abona uyu mukinnyi azamura urwego ngo kuko ibye kwari ukurwanira gutera imipira yose,kwishyira imbere no kwitwara nk’icyigererezo cye (Cristiano Ronaldo) n’abandi bakinnyi bakomeye.

Rami yavuze ko Mbappe atabonye amahirwe yo gukora amakosa nk’abandi bakinnyi bakiri bato ndetse ubu ari kubicamo kuko afite imyaka 22 gusa.

Mbappe ari mu bakinnyi bahawe umwanya uhagije wo gukina muri Euro 2020 ariko ntabwo yabashije kwitwara neza kuko uretse kuvamo nta gitego atsinze yashinjwe kwikunda kurusha uko akinana na bagenzi be.