Print

Ukraine: Kwambika abasirikare b’abagore bakora akarasisi inkweto ndende byarakaje abaturage

Yanditwe na: Dusingizimana Remy 3 July 2021 Yasuwe: 3314

Irina Gerashchenko, umudepite mu nteko ishingamategeko ya Ukraine wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko ari ivangura rishingiye ku gitsina, atari uburinganire.

Ukraine irimo kwitegura akarasisi ka gisirikare ko ku itariki ya 24 y’ukwezi kwa munani ko kwizihiza imyaka 30 iki gihugu kimaze kibonye ubwigenge, nyuma y’isenyuka ry’Ubumwe bw’Abasoviyeti.

Minisiteri y’ingabo yavuze ko izo nkweto ziri mu biteganywa n’amategeko y’imyambarire ya gisirikare.

Benshi muri Ukraine bumijwe n’iyo gahunda, barimo n’itsinda ry’abadepite basabye Minisitiri w’ingabo Andriy Taran gusaba imbabazi.

Umunyamakuru Vitaly Portnikov yanditse kuri Facebook ati:

"Inkuru yo gukora akarasisi mu nkweto ndende iteye isoni gusa". Yavuze ko abategetsi bamwe bafite imyumvire nk’iyo mu gihe cya kera kizwi nka Moyen Âge (Middle Ages).

Madamu Gerashchenko, wa mudepite wo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi, yavuze ko mbere yari yacyetse ko amafoto agaragaza abasirikare b’abagore bitoza akarasisi bambaye amapantalo njya rugamba n’inkweto ndende z’umukara, ari igihuha.

Yavuze ko ari ivangura rishingiye ku gitsina, atari uburinganire. Ndetse yibaza impamvu minisiteri y’ingabo yatekereje ko inkweto ndende ari ingenzi cyane kurusha gukoreshereza abasirikare b’abagore imyambaro iberanye na bo yo kubarinda amasasu.

Maria Berlinskaya, umusirikare uri mu kiruhuko cy’izabukuru, yavuze ko akarasisi gakwiye kuba kagaragaza ingufu mu bya gisirikare, ariko avuga ko aka ko ari ako gushimisha abasirikare bakuru bicaye mu myanya y’icyubahiro.

Olena Kondratyuk, wungirije umukuru w’inteko ishingamategeko, yakomoje ku kuba abagore barenga 13,500 bararwanye mu mirwano ihuza Ukraine n’abashaka ubwigenge bashyigikiwe n’Uburusiya ibera mu burasirazuba.

Abagore barenga 31,000 ubu bari mu ngabo za Ukraine, barimo abarenga 4,000 bari mu rwego rw’abasirikare bakuru.

BBC